Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bahoze ari abayobozi b'Itorero ADEPR muri Perefegitura ya Gikongoro watanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside abanza kujijinganya.

Mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rwakomeje, humvwa abatangabuhamya batandukanye barimo n'umupasiteri w'imyaka 68 y'amavukowatumijwe n'uruhande rwa Laurent Bucyibaruta.

Uyu mugabo atuye mu Bwongereza yabwiye urukiko ko mu 1994 yari mu bayobozi b'itorero ADEPR muri Perefegitura ya Gikongoro.

Urukiko rwamusabye kuvuga ibyo azi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ati mu by'ukuri sinzi icyo navuga n'icyo nareka mwebwe nimumbwire ibyo mushaka ko mvuga. Perezida w'urukiko ati 'tubwire ibyo uzi byabaye igihe mu Rwanda habaga jenoside'.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko habaye ibibazo by'umutekano muke muri rusange muri Gikongoro kandi ko nk'umwe mu bayobozi b'itorero bagerageje gushakira ubufasha abahungaga. Yabwiye urukiko ko mu bo yakijije abicanyi harimo n'umutangabuhamya urukiko rwari rumaze gutega amatwi.

Perezida w'urukiko yahise asaba wa mutangabuhamya kugaruka akavuga koko niba ibyo uwo mutangabuhamya yari avuze koko aribyo. Ati 'Bimwe ni byo ariko ibindi aravangavanga.''

They Were Neighborhood Disputes â€

         Laurent Bucyibaruta 

Uyu mutangabuhamya ahubwo yahise abwira urukiko ati 'uyu mugabo murimo kumva ahubwo ndagirango mbamenyeshe ko yakatiwe n'inkiko gacaca mu Rwanda kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.'

Perezida w'urukiko yabajije uwo mutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa ADEPR  niba azi ko yakatiwe n'inkiko gacaca mu Rwanda.

Mu ijwi ryumvikana mo gutangara cyane ati 'Ndababwiza ukuri ni ubwa mbere ibyo bintu mbyumvise ntabyo nari nzi.'Yongeyeho ko ndetse yiteguye no gusubira mu Rwanda ngo byaba ngombwa bakamucira urubanza.

Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe n'urukiko niba yari azi Bucyibaruta n'icyo yamuvugaho. Ati 'Nari muzi kandi yari umuntu mwiza cyane.'

Urukiko rumubajije niba yaba yarigeze ajya mu nama ya Yohani Kambanda wari minisitiri w'intebe wa guverinoma y'abatabazi, yabaye tariki 30/4/94 asubiza ko yayigiyemo kuko  ngo yumvaga ashaka kureba minisitiri w'intebe no kumva ikivugwa Ku bijyanye n'umutekano.

Uruhande rw'ubushinjacyaha rumubajije niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yo kujijinganya ati 'yego yarabaye.'

Uyu mutangabuhamya yabanje kwanga kuvuga mu kinyarwanda yavugaga icyongereza bagasemura ibyo avuze ariko bigeze hagati akoresha ikinyarwanda.

Nyuma yo kumva uyu mutangabuhamya iburanisha rirasubitswe rikazasubukurwa ejo kuwa gatanu hakomeza gutangwa ubuhamya bufitanye isano n'ubwicanyi bwakorewe ku ishuri ry'imyuga rya Murambi ETO Murambi no kuri bariyeri zitandukanye zari hafi yaryo.

[email protected]

The post Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/05/19/paris-uwari-umuyobozi-wa-adepr-yabajijwe-niba-yemera-ko-mu-rwanda-habaye-jenoside-abanza-kujijinganya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)