RDC yahagaritse ingendo za Rwandair ku butaka bwayo kubera urwikekwe ifite ku Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyemeje ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23, gifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za Rwandair zerekeza mu gihugu cyabo.

Uyu mwanzuro kandi wemejwe n'akanama gakuru ka RDC gashinzwe umutekano.

Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo,kuri uyu wa gatanu yayoboye inama y'Inama Nkuru y'akanama k'abakuru b'Ingabo za RDC I Kinshasa.

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro myinshi,irimo uwemeza ku mugaragaro ko umutwe wa M23 ari uwiterabwoba nkuko byatangajwe na Minisitiri w'itumanaho n'itangazamakuru akana n'Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe mu itangazo ryasomye kuri Radiyo na Televiziyo y'igihugu cya Kongo.

Byongeye kandi, RDC ngo irashinja guverinoma y'u Rwanda,guhungabanya inzira y'amahoro yari hafi kugerwaho binyuze mu biganiro byabereye i Nairobi aho imitwe yitwaje intwaro yose muri RDC, usibye M23, iri kwemera nzira y'amahoro.

Mu rwego rwo kwirinda, hafashwe umwanzuro wo guhita bahagarika ingendo za sosiyete ya Rwandair zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hafashwe kandi umwanzuro wo guhamagara ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo amenyeshwe imyanzuro ya leta ya Kongo ndetse anatange ibisobanuro nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa guverinoma.

Iyi nama nkuru y'ingabo yamaganye byimazeyo ibirego ngo bwakozwe n'u Rwanda, bishinja ingabo za DRC gufatanya n'ingabo mbi za FDLR kugira ngo ishyigikiRe umutwe w'iterabwoba wa M23.

DRC yasabye ko imiryango yose yamagana M23 yaba Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, Umuryango w'abibumbye, Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, Amerika n'Ububiligi.

Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda, Alain Mukurariranda aherutse kubwira Ijwi ry'Amerika, ko u Rwanda nta ruhare na ruto ifite ku bibera muri RDC kuko intambara y'iki gihugu ireba abakongomani ubwabo.

Yagize ati "Icyo leta y'u Rwanda ibivugaho nuko intambara iri kubera muri RDC ihuje FARDC n'umutwe witwara gisirikare wa M23.N'intambara y'abanyekongo hagati yabo.Nta ruhare u Rwanda ruyifitemo nta n'uruhare rushaka kugira muri iriya mirwano ibera muri kiriya gihugu.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yahagaritse-ingendo-za-rwandair-ku-butaka-bwayo-kubera-urwikekwe-ifite-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)