Perezida Zelensky yasohotse bwa mbere Kyiv asura ingabo ze ku rugamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv, kashegeshwe n'imirwano ku rugamba rwo mu burasirazuba bw'igihugu.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y'akarere k'umurwa mukuru Kyiv kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Yafotowe yambaye ikoti ritamenwa n'amasasu, areba amatongo (ibyangiritse) mu mujyi wa Kharkiv.

Zelensky yabwiye abasirikare ati: "Ndashaka gushimira buri umwe muri mwebwe ku bw'akazi kanyu". Nyuma yaho, yirukanye umukuru w'urweo rw'umutekano muri ako karere kubera "kutarwana" ku mujyi.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwasubukuye kurasa ibisasu kuri Kharkiv - umujyi wa kabiri munini muri Ukraine - nyuma y'ibyumweru bibiri byari bishize muri rusange hari ituze.

Uwo mujyi wibasiwe n'ibitero bikaze by'ibisasu mu mezi ya mbere y'iyi ntambara, mu gihe amashusho yagaragaje inyubako zahindutse umuyonga.

Mu kwezi kwa kane no muri uku kwezi kwa gatanu, abasirikare b'Uburusiya bagiye buhoro buhoro birukanwa mu nkengero z'uwo mujyi, bituma bamwe mu bari bahunze Kharkiv bagaruka iwabo.

Byatumye n'uburyo bwo gutwara abagenzi bwo munsi y'ubutaka bwongera gufungura ku nshuro ya mbere kuva iki gitero cyatangira.

Ariko uyu mujyi uracyari mu ntera ishobora kuraswaho n'imbunda za rutura z'Uburusiya. Ibisasu byinshi biremereye byumvikanye muri uyu mujyi nyuma y'uruzinduko rwa Zelensky.

Ibiro bya Perezida Zelensky byatangaje videwo ku rubuga rwa Telegram iherekejwe n'amagambo agira ati: "Inyubako 2,229 zarashenywe i Kharkiv no muri aka karere. Tuzazisubizaho, tuzongera twiyubake tugarure ubuzima. Muri Kharkiv no mu yindi mijyi n'ibyaro byose aho ikibi cyaje".

Iyo videwo igaragaramo abasirikare ba Ukraine batembereza Zelensky ahashenywe n'intambara, harimo n'imodoka za gisirikare zangiritse ziri ku ruhande rw'umuhanda.

Nyuma yaho, Zelensky yanditse ati: "Muri iyi ntambara, abateye barimo kugerageza kugira ikintu na gito bageraho".

"Ariko bakwiye kuba barasobanukiwe mu gihe kirekire gishize ko tuzarwana kuri kavukire yacu kugeza ku mugabo wa nyuma. Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda".

Perezida Zelensky yirukanye Roman Dudin, wari umukuru w'urwego rw'ubutasi rwa Ukraine mu karere ka Kharkiv, "kubera ko atakoze mu kurinda umujyi kuva mu minsi ya mbere y'intambara isesuye, ahubwo akitekerezaho we wenyine gusa".

Yongeyeho ati: "Yabitewe n'iki? Abashinzwe umutekano bazabitahura".

Zelensky yahuye n'umukuru (mayor) wa Kharkiv na guverineri w'ako karere baganira kuri gahunda zo kongera kubaka ibyashenywe. Amakuru avuga ko yabashishikarije "gushaka imishinga myiza" yo gufasha kugarukana ubuzima muri uyu mujyi wangiritse.

Zelensky yagize ati: "Aya ni amahirwe yo kugira ngo uturere nk'utu tugire isura nshya".

Andriy Yermak, umukuru w'ibiro bya Zelensky, yavuze ko 31% by'ubutaka bwa Kharkiv ubu biri mu maboko y'Uburusiya, mu gihe 5% byisubijwe na Ukraine nyuma yuko mbere byari byarigaruriwe n'Uburusiya.

Mu gitero cyabwo, ubu Uburusiya burimo kwibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine. Bwasezeranyije ko kugafata ari intego ikomeye y'intambara yabwo kuri Ukraine.

Abasirikare b'Uburusiya barimo kugerageza kugota imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk. Ku wa gatandatu, minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yavuze ko Uburusiya bwafashe umujyi uri hafi aho wa Lyman, wo muri Donetsk - ibarizwa mu karere ka Donbas.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-zelensky-yasohotse-bwa-mbere-kyiv-asura-ingabo-ze-ku-rugamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)