Ngoma: Polisi yafashe uwangizaga ishyamba rya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo yafashwe amaze gutema ibiti 53 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Bugera, mu Murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage baturiye iryo shyamba.

Yagize ati 'Kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bageze muri iryo shyamba basanze amaze gutema ibiti 53, yahise afatwa arafungwa."

SP Twizeyimana yashimiye uruhare abaturage bagira mu guhashya abanyabyaha, batangira amakuru ku gihe, cyane cyane mu kubungabunga ibidukikije.

Yasoje yihanangiraza abantu bose bigabiza umutungo wa Leta ko bagomba kubireka, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Remera ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Uwafashwe yashyikirijwe ubutabera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-polisi-yafashe-uwangizaga-ishyamba-rya-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)