Header Ads Widget

Technology

Bigoranye US Monastir yegukanye igikombe cya... - #rwanda #RwOT

Monastir yegukanye igikombe cya BAL 2022 itsinze Petro amanota 83-72, bivuze ko yayishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 11.

Uyu mukino witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame wari waje kwihera ijisho ibi birori bya siporo byabereye muri BK Arena ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 28/05/2022.

Iyi ni inshuro ya kabiri US Monastir igeze ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa rishya ryakinwaga ku nshuro ya Kabiri kuko mu 2021 ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere Zamalek yatsindiye Monastir ku mukino wa nyuma.

Petro de Luanda yatangiye neza umukino itsinda uduce tubiri twa mbere tw'uyu mukino ku manota 40-33, benshi bikanga ko aba banya-Tunisia bashobora kuba bagiye kongera gutungurwa.

US Monastir ibifashijwemo n'abakinnyi bayo bafite inararibonye barimo Silmani, Dixon n'abandi yagarutse neza mu gice cya kabiri bakora akazi gakomeye bakuramo amanota 7 bari barushijwe ndetse banashyiramo ikinyuranyo kinini hagati yabo na Petro de Luanda.

Monastir yabyaje umusaruro iminota 20 y'igice cya kabiri kuko umukino warangiye itsinze Petro amanota 83-72.

Ni igikombe cya mbere cy'iri rushanwa Monastir yegukanye nyum yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma umwaka ushize.

Michael Dixon ukinira US Monastir niwe wabaye umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri iri rushanwa, mu gihe Jose Neto utoza Petro de Luanda ariwe wabaye umutoza mwiza w'irushanwa ry'uyu mwaka.

Uko amakipe yasoje irushanwa:

1. US Monastir - Tunisia

2. Petro de Luanda - Angola

3. Zamalek - Misiri

4. FAP - Cameroun 

Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa BAL 2022 Monastir yatsinzemo Petro de Luanda 

Abanya-Tunisia bari babukereye

Monastir yarushijwe mu duce tubiri twa mbere tw'umukino 

Byasabye Monastir gukoresha imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri cy'umukino kugira ngo ikore amateka

Monastir yasoje umukino yigaranzuye Petro inayitwara igikombe

Michael Dixon yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa

US Monastir yegukanye igikombe cy'irushanwa rya BAL 2022 itsinze Petro de Luanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117596/bigoranye-us-monastir-yegukanye-igikombe-cya-bal-2022-itsinze-petro-de-luanda-mu-mukino-wi-117596.html

Post a Comment

0 Comments

Nature