INYANDIKO : Hahishuwe imikoranire ya FDLR na Zimbabwe n'uburyo Protais Mpiranyi witwaga Lizahanande yapfuye yitwa Ndume Sambao #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpiranya wahoze akuriye ingabo zirinda perezida ni umwe mu bantu bakomeye bari bagishakishwa n'ubutabera ku byaha bya jenoside.

Ruriya rwego rwavuze ko nyuma y'iperereza 'rigoye kandi rikomeye' ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Urupfu rwe rwemejwe nyuma y'uko ikigo Netherlands Forensic Institute gitanze ubufasha mu gupima ADN/DNA y'ibisigazwa by'aho yashyinguwe, nk'uko itangazo rya ruriya rwego ribivuga.

Biteganyijwe ko ubugenzacyaha bwa ruriya rwego butangariza abacamanza barwo guhagarika kumugaragaro ikirego kuri Mpiranya.

Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego yatangaje ko urupfu rwa Mpiranya ari "intambwe ikomeye mu guha ubutabera abakorewe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Mu itangazo, Brammertz yagize ati : "Kwemeza urupfu rwe biratanga ituze ryo kumenya ko adashobora gukora ikibi kurenzaho".

Mpiranya yaregwaga ibyaha umunani bya jenoside, ibyaha by'intambara, n'ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Yaregwaga uruhare mu kwica abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside barimo uwari minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana.

Itangazo ry'uru rwego rivuga ko abantu batanu gusa aribo basigaye ku rutonde rw'abashakishwa narwo ku byaha bya jenoside.

Cameroun yafashe Bagosora we aracika

Inyandiko y'iperereza ryakozwe na ruriya rwego ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1956 mu cyahoze ari komine Giciye muri Gisenyi yitwa Protais Lizahanande.

Nyuma yaje gufata izina rya mukuru we wapfuye witwaga Mathias Mpiranya.

Yize ishuri rikuru rya gisirikare, ESO, arirangiza mu 1979. Mu 1993 yagizwe umugaba w'ingabo zirinda uwari umukuru w'igihugu Juvénal Habyarimana.

Ingabo yari akuriye zagize uruhare rukomeye mu byabaye amasaha macye nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.

Ibyo birimo kwica Uwilingiyimana, gufunga no kwica abasirikare 10 b'ababiligi bari barinze urugo rwe, kwica Faustin Rucogoza wari minisitiri w'itangazamakuru, Félicien Ngango wari minisitiri w'abakozi n'umurimo, Joseph Kavaruganda wari perezida w'urukiko rw'itegekonshinga, na Fréderic Nzamurambaho wari minisitiri w'ubuhinzi.

Indi foto ya Protais Mpiranya yatanzwe n'urukiko rwa Arusha

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga (7) 1994, Mpiranya yahungiye mu cyahoze ari Zaire ari kumwe na bamwe mu ngabo yari akuriye, muri Nzeri (9) 1994 abona passports n'umuryango we berekeza i Yaoundé muri Cameroon.

Mu 1996 nyuma y'ifatwa rya Théoneste Bagosora muri Cameroun, Mpiranya yarahunze asubira muri Zaire mbere y'uko abategetsi baho bagera ku nzu ye bakayisaka, ariko umuryango we urasigara, nk'uko inyandiko y'iperereza ibivuga.

Gufatanya n'ingabo za Zimbabwe no guhungirayo

Ruriya rwego ruvuga ko Mpiranya yagiye mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda akaba umukuru wa Horizon Brigade y'uwo mutwe.

Yabonye inyandiko z'uko yitwa Alain Hirwa, ndetse amenyekana ku izina rya 'Komanda Alain' kandi ngo "akundwa cyane n'abarwanyi ba brigade yari akuriye"

Hagati ya 1998 na 2002, Mpiranya na Horizon Brigade bakoranye n'ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DR Congo mu mirwano ikomeye muri Kasai na Katanga, kandi iyo bridage yarwanye ku duce dutandukanye muri Kinshasa na Lubumbashi ndetse ifasha kurinda ibirombe bya diyama by'i Mbuji-Mayi.

Mu gukorana nabo, Mpiranya yubatse ubucuti n'abasirikare bakuru b'ingabo za Zimbabwe - zari zaraje muri DR Congo kurengera ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila.

Icyo gihe "inshuro nibura imwe yagiye muri Zimbabwe ahagarariye FDLR gufata ubufasha", nk'uko iyo nyandiko ibivuga.

Nyuma y'amasezerano y'amahoro kuri DR Congo ya 2002 muri Africa y'Epfo, abakuru ba FDLR batari bashyigikiye ayo masezerano bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali bakorera muri Congo, bituma ingabo zaho zitangira kubarwanya.

Tharcisse Renzaho umunyamabanga mukuru wa FDLR yafashwe muri Nzeri 2002 ashyikirizwa urukiko rwa Arusha, Mpiranya nawe atinya gufatwa ahungira muri Zimbabwe mu mpera z'uwo mwaka.

Ruriya rwego rwasigariyeho urukiko rwa Arusha ruvuga ko kwinjira muri Zimbabwe yabifashijwemo n'abategetsi baho.

Umugore we n'abakobwa be nabo baje kuva muri Cameroun bajya i Kinshasa aho bafashijwe kuva bakajya muri Zimbabwe, naho bahava bajya mu Bwongereza.

Yatuye mu gace k'abakire i Harare kandi akomeza ibikorwa byo gufasha FDLR ndetse abona passport mpimbano ya Uganda ku mazina ya James Kakule, akora ubucuruzi, kandi mu 2003 na 2004 umugore we n'abakobwa be bagaruka kumusura.

Iminsi ya nyuma n'urupfu

Mpiranya yakoraga ingendo zitondewe abifashijwemo n'inshuti ze n'abakorana nawe. Ariko nk'impunzi ishakishwa yagiye atakaza imbaraga n'ijambo yari afite mbere, nk'uko ruriya rwego rubivuga.

Imyaka ya nyuma y'ubuzima bwe yaranzwe n'ubwoba ko aho aba hashobora kumenyakana agafatwa.

Hagati mu 2006, Mpiranya yafashwe n'uburwayi bukomeye bw'igituntu cyo mu bihaha ajyanwa mu bitaro bya West End Hospital i Harare ku mazina ya Ndume Sambao.

Yaravuwe biranga maze tariki 05 Ukwakira (10) 2006 arapfa, nyuma y'urupfu rwe umugore we yavuye mu Bwongereza aza kumushyingura mu muhango wateguwe n'inshuti ze tariki 17 Ukwakira.

Inyandiko y'iperereza ivuga ko Mpiranya yashyinguwe mu irimbi riri hanze ya Harare ku mazina ya Ndume Sambao, kandi umuryango n'inshuti ze bagakomeza guhisha urupfu rwe n'aho yahambwe.

Ibuye ry'imva ye ryanditseho amazina y'uwapfuye, ariko mu buryo bwitondewe kandi buhishe ku rundi ruhande ryanditseho ko aho ari aharuhukiye Mpiranya.

"Gukomeza guhisha amakuru no kubangamira iperereza mu kumenya ibisigazwa bya Mpiranya byarakomeje kugeza mu ntangiriro z'uyu mwaka", nk'uko inyandiko y'iperereza ibivuga.

BBC



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/INYANDIKO-Hahishuwe-imikoranire-ya-FDLR-na-Zimbabwe-n-uburyo-Protais-Mpiranyi-witwaga-Lizahanande-yapfuye-yitwa-Ndume-Sambao

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)