Hari abarangije kubona inyungu kuri CHOGM - Minisitiri Gatabazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki kiganiro cyatambukaga kuri Twitter mu buryo bwo guhanahana ijambo [Twitter Space], hanasobanuwe amahirwe n'inyungu abaturage bazagirira mu kuba u Rwanda ruzakira Inama Nkuru ya Commonwealth izwi nka CHOGM.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire iyi nama ya CHOGM kuko rwari rwiteguye kandi rufite ubushobozi bwo kuyakira cyane ko hari n'izindi nini rwagiye rwakira mu bihe bitandukanye.

Ati 'Bimaze iminsi bigaragara ko u Rwanda rufite uburyo bwo kwakira inama nini, zihuriramo abantu benshi, zagiye ziba mu bihe bitandukanye, tukaba turi abantu bafite agaciro n'ubushobozi bwo kwakira iyo nama.'

Minisitiri Gatabazi yavuze ko inyungu zo kwakira CHOGM ziruta kure cyane izo abantu bashobora gutekereza kuko kuri ubu hari n'abatangiye kuzibona kandi inama ikibura ibyumweru ngo itangire.

Ati 'Ubu usibye n'inama izaba mu kwa Gatandatu, ubu ufite icyo avana kuri CHOGM hari abarangije kukibona, iyo mihanda ikorwa iratanga akazi, abagemura ibikoresho by'ubwubatsi, abagemura ibikenerwa hariya bose barabona akazi.'

'Abakora mu bijyanye no kwakira abantu kandi nabo ubu hari abashyitsi batangiye kuza mu bijyanye no gutegura n'ibindi , bazakira abashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi, amahoteli yacu azabacumbikira kandi bakire n'abayobozi banyuranye mu gihe iyi nama izamara. Buriya no kwakira abayobozi bakomeye ku rwego nka ruriya, aho baraye baha hongeye agaciro.'

Minisitiri Gatabazi avuga kandi ko kugira abantu bagera ku bihumbi bitanu baturutse hirya no hino ku Isi bakinjira mu gihugu, bidasobanura gusa kwinjiza amafaranga mu bijyanye n'amacumbi n'amafaranga akoreshwa, ahubwo bigira izindi nyungu ziva mu bucuruzi cyangwa n'amasezerano atandukanye.

N'i Bweyeye CHOGM izagerayo

Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri iyi nama haba inama zihuza abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikaba byavamo imikoranire y'ahazaza. Ni ibintu asobanura ko bifite inyungu z'igihe kirekire.

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko iyi nama itazagera muri Kigali gusa kuko n'umuturage w'i Bweyeye azagerwaho n'iyi nama.

Ati 'Abaturage rero b'Abanyarwanda bari mu ntara bafite ibyo bejeje, bizaza mu Mujyi wa Kigali bohereza mu mahoteli, bafite ubworozi, ari inyama n'amata bishobora kuzaza bikagaburirwa muri za hoteli, bafite ibintu bacuruza by'ubukorikori bikazaza hano i Kigali bigatangwamo impano cyangwa bikagurwa.'

Yakomeje agira ati 'Hari ibintu byinshi burya umuturage yungukira muri izi nama bitagombye no kumusanga hariya atuye hirya no hino ariko ibyo yohereje ku isoko iyo biguzwe, amafaranga nawe aba amugezeho.'

Umwanya wo kwerekana isura nziza y'u Rwanda

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kuba abazitabira bazabasha kwibonera n'amaso yabo u Rwanda babonaga mu binyamakuru no muri za raporo zirimo iziruvuga nabi cyangwa abarushinja kuniga ubwisanzure.

Mutuyeyezu yavuze ko nk'abanyamakuru bazaza muri CHOGM, bazazanwa n'ingingo zitandukanye ariko hari n'abazareba n'andi makuru arimo n'ajyanye n'amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n'u Bwongereza ku bijyanye no kwakira abimukira.

Ati 'Kuba rero haba igikorwa kiremereye, gihuruza amahanga, ibitangazamakuru […] ntekereza ko ari amahirwe akomeye cyane azatuma u Rwanda rugaragaza isura yarwo ya nyayo kandi ni na nziza cyane, bikaba byatanga n'umusaruro wunganira uwo Visit Rwanda imaze iminsi iri gutanga.'

Yakomeje agira ati 'Iyi nama yagombaga kuba mu 2018, iyo ntera irimo ni ndende ku buryo bizanazana n'abanyamakuru benshi kurusha abari kuza mu 2020, ubwo rero ni amahirwe akomeye, ahubwo Abanyarwanda bitegure kuyabyaza umusaruro, abafite ibikorwa amahanga yabona bikurura n'abakerarugendo bazigaragaze ntibazapfushe ubusa ayo mahirwe.'

Iby'ibanze kuri CHOGM

CHOGM 2022 izaba hagati ya tariki 20-26 Kamena 2022, u Rwanda rukaba rwaremejwe nk'igihugu kigomba kwakira iyi nama mu 2018.

Yagombaga kuba muri Kamena 2020, iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, cyanatumye isubikwa bwa kabiri mu 2021.

Biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel.

Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth mu gihe cy'imyaka ibiri ikurikira.

Byitezwe ko nibura abantu basaga 6000 bazaba bari i Kigali baturutse mu mahanga, ku buryo bazakenera aho kurara, amafunguro, gusura ibice bitandukanye by'igihugu n'ibindi.

Uretse inama izahuza abakuru b'ibihugu, indi nama ikomeye ni izahuza abacuruzi, hazaba kandi inama ihuza urubyiruko, abagore, ihuza abayobora imiryango itari iya leta, ihuza abanyabugeni n'abahanzi ndetse hateganyijwe n'umwanya w'imikino n'imyidagaduro.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba mbere batangiye kugerwaho n'inyungu za CHOGM



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abarangije-kubona-inyungu-kuri-chogm-minisitiri-gatabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)