Davos: Perezida Kagame yitabiriye Inama yiban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Perezida Kagame yahuriye muri iyi nama n'abayobozi ndetse n'abakinnyi bakomeye mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi, barimo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) Patrice Motsepe na Arsène Wenger wabiciye bigacika ubwo yari umutoza wa Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ubu akaba ashinzwe Iterambere ry'Umupira w'amaguru ku Isi muri FIFA.

Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida w'Ikipe ya San Diego Wave FC, Jillian Anne Ellis ndetse akaba yarigeze kuba umutoza w'Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y'umupira w'amaguru mu bagore, umunyezamu wa Chelsea FC n'ikipe y'Igihugu ya Senegal, Édouard Mendy ndetse n'Umunya-Brésil wabaye ikimenyabose mu mupira w'amaguru, Ronaldo Luís Nazário de Lima.

Kuba imikino ari kimwe mu bikorwa bihuza abantu b'ingeri zitandukanye kandi benshi yakunze gukoreshwa mu guhangana n'ibibazo bikunda kugariza sosiyete, byiganjemo amakimbirane, intambara n'ibindi bitandukanye, iba inzira yo kongera guhuza abantu no kugarura ituze aho amahoro yari yabuze.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakunze kugaragaza ko bashyigikiye iterambere rya siporo mu nguni zose ndetse akanabishishikariza n'abo ayobora bitari ku Rwanda gusa, mu karere, Afurika ndetse no ku Isi hose.

Perezida Kagame yitabiriye inama yibanda ku ruhare rwa siporo mu guhuza abatuye Isi

Ni inama yahuriyemo n'abanyabigwi mu mupira w'amaguru ku Isi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117447/davos-perezida-kagame-yitabiriye-inama-yibanda-ku-ruhare-rwa-siporo-mu-guhuza-abatuye-isi--117447.html

Post a Comment

1Comments

Post a Comment