Abatuye mu nkengero za Goma bahunze ku bwinshi imirwano ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirwano yabaye kuwa kabiri mu bice byegereye Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo mu ntera igera kuri 20Km uvuye i Goma yatumye abaturage benshi bava mu byabo inatera ubwoba abatuye uyu murwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru.

Mu gihe imirwano yari imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Shangi, Bikenke, Runyoni…ahari ibirindiro by'umutwe wa M23, imirwano y'uyu munsi yumvikanye muri teritwari ya Nyiragongo hafi cyane ya Goma.

Abajijwe niba M23 igambiriye gutera no gufata Goma, umuvugizi wawo yavuze ko icyo kibazo nta gisubizo agitangaho.

Abaturage benshi bo mu duce twa Kanyanja, Ruginga, Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo bavuye mu byabo kubera iyo mirwano ikomeye yatangiye mu rukerera kuwa kabiri.

Aka kose ni akarere kegereye imisozi y'birunga n'umupaka wa DR Congo n'u Rwanda.

Umunyamakuru wigenga uri i Goma yabwiye BBC ko hari abaturage benshi bahunze bakagera ahitwa Kibati mu majyaruguru ya Goma abandi bakinjira muri uyu mujyi, mu gihe imirwano yari irimbanyije mbere yo guhosha kuri uyu mugoroba.

Ku ruhande rw'u Rwanda, nyuma y'uko kuwa mbere hari ibisasu byavuye mu mirwano muri Congo bikagwa mu karere ka Musanze, uyu munsi mu karere ka Rubavu mu gice cyegereye umupaka wa DR Congo abaturage babashakaga kumva urusaku rw'imbunda nto n'iziremereye, nk'uko bamwe babivuga.

Umuvugizi w'ingabo muri Kivu ya ruguru Lieutenant-colonel Njike Kaike, avuga ko "umwanzi yasubijwe inyuma" n'ingabo za leta akerekeza hafi y'umupaka w'u Rwanda, nk'uko radio okapi ibivuga.

Lt Col Kaike avuga ko ingabo za leta zikigenzura umuhanda wa Goma - Kibumba - Rutshuru n'inkengero zawo.

M23 irashaka gufata Goma?

Mu myaka 10 ishize uyu mutwe wafashe uyu mujyi uwurekura leta yumvikanye ko baganira, bamwe ubu baribaza niba ariyo ntego yawo nanone.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BBC ko ari bo bagabye ibitero byo bya none kuwa kabiri, agahakana ibivugwa na Lt Col Njike ko basubijwe inyuma.

Mu butumwa bwanditse ati: "Nitwe [twateye]. Ubu dufite umuhora wose wa Sabinyo,Bisoke, Karisimbi na Mikeno, kandi Kibumba iri ku muhora wa Mikeno"

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n'impande zombi ku mirwano yabaye uyu munsi.

Abajijwe niba M23 yaba igamije gutera umujyi wa Goma, Willy Ngoma ati: "Aho nta gisubizo naguha".

Mu mpera z'Ugushyingo(11) 2012, umutwe wa M23 wafashe Goma mu mirwano yahereye muri Rutshuru, iwuvamo nyuma y'iminsi 10 leta yemeye kuganira no kumva ibyo usaba.

Nyuma M23 yaje gushwana icikamo ibice bibiri inatsindwa intambara mu ntangiriro za 2013, igice cya Bosco Ntaganda na Runiga Rugerero gihungira mu Rwanda naho icya Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga kijya muri Uganda.

Ariko hagati aho mu Ukuboza(12) 2013 leta ya Joseph Kabila yageze ku bwumvikane na M23 bwo gushyira intwaro hasi burundu, amasezerano yasinyiwe i Nairobi.

Imyaka 10 nyuma yabwo, abarwanyi ba M23 bayobowe na Sultani Makenga bongeye kwisuganyiriza mu misozi ya Rutshuru yegereye ibirunga, bavuga ko leta yanze kubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano y'i Nairobi.

Nyuma y'uko Perezida Tshisekedi ageze ku butegetsi yatumije abahagarariye M23 i Kinshasa haba ibiganiro bigendanye n'amasezerano bagiranye n'uwo yari asimbuye. Ibyayavuyemo ntibyatangajwe.

Iyi mirwano imaze iminsi yatumye abaturage ibihumbi n'ibihumbi bava mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyirangongo yamaganwe na ONU ndetse n'umuryango w'Ubumwe bwa Africa byasabye M23 gushyira intwaro hasi.

M23 ishinja ingabo za leta gufatanya na MONUSCO n'indi mitwe y'inyeshyamba nka FDLR na Mai Mai Nyatura gufatanya bakayigabaho ibitero muri weekend ishize. MONUSCO yavuze ko ari M23 yabagabyeho ibitero.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta ya Kinshasa yatangije ibiganiro n'imitwe y'inyeshyamba yo mu burasirazuba bw'igihugu byo kuyisaba gushyira intwaro hasi, ibiganiro bitaragira icyo bigeraho.

M23 yakuwe muri ibi biganiro iregwa na leta kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe byari bigiye gutangira i Nairobi, ibi yo yarabihakanye ivuga ko ariyo yatewe n'ingabo za leta kugira ngo haboneke impamvu yo kuyivana muri ibyo biganiro.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abatuye-goma-bahunze-ku-bwinshi-imirwano-ya-fardc-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)