Imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya M23 na FARDC mu bice byegereye u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amasasu yumvikanye mu gace ka Buhumba hafi n'ahitwa Kibumba mu bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma hafi y'umupaka w'u Rwanda na RDC.

Uvuye mu ku mupaka w'u Rwanda na RDC kugera aho amasasu yumvikaniye, harimo intera y'ibilometero bitanu gusa.

Bivugwa ko ibirindiro by'Ingabo za Congo byarashweho na M23 nazo zigasubiza amasasu mu byerekezo yaturutsemo.

M23 yagabye igitero ku birindiro bya FARDC mu rukerera ahagana saa cyenda z'igitondo ku musozi wa Nyundo hafi y'umuhanda uva i Goma werekeza i Rutshuru.

Bivugwa ko ibyo bitero bigamije gushaka kwigarurira agace izo nyeshyamba zambuwe mu bihe bitandukanye.

Abaturage bo mu gace ka Kibumba bavuze ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero zishaka kwigarurira ibice bya Runyoni na Tchanzu.

Amakuru ahari avuga ko abarwanyi banyuze mu gace ka Kabuhanga, Kabagana na Ngobera muri Pariki ya Virunga zigana Kibumba na Buhumba.

Ku wa Mbere Ingabo za Congo zarashe ku mutwe wa M23 maze ibisasu biruhukira ku butaka bw'u Rwanda. Igisirikare cy'u Rwanda cyasabye ko hatangwa ibisobanuro ku mpamvu zateye iyo nsanganya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirwano-ikomeje-gukaza-umurego-hagati-ya-m23-na-fardc-mu-bice-byegereye-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)