Sitasiyo nshya yafunguwe na Vivo Energy Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022. Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko kuva mu myaka itatu yashize bakomeje gushyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byabo bagamije kuba ikigo cya mbere gitanga serivisi z'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Ati 'Twaguye ibikorwa byacu, dukuba inshuro ebyiri umubare wa sitasiyo za Engen kuva mu 2020. Gutangiza iyi sitasiyo nshya hano muri Kigali no kwagura ibikorwa byacu hirya no hino mu gihugu ni ikigaragaza ko ubukungu bw'igihugu cyacu burimo gukura vuba.'
Sitasiyo Engen Nyakabanda yafunguwe kuri uyu wa Gatatu ni imwe muri aka gace ndetse ikaba izajya inatanga izindi serivisi zirimo kugira iguriro n'izindi serivisi zizafasha mu guhaza ibyifuzo by'abakiliya.
Visi Perezida wa Vivo Energy muri Afurika y'Amajyepfo n'Uburasirazuba, Hans Paulsen yavuze ko ibyo bakora byose baharanira guhaza isoko ry'u Rwanda.
Ati 'Dushaka kuvugurura umuhate wacu wo guhaza isoko ry'u Rwanda. Dukomeje kureba uko twajya ahandi hari amahirwe y'ishoramari kandi u Rwanda ni igihugu gikurura abashoramari muri uru rwego rw'ingufu.'
Yakomeje agira ati 'Gukomeza gusunika turenga imbibi za serivisi dutanga, ikoranabuhanga no guhanga ibishya nibyo dukora. Kandi duharanira kugira uruhare mu mibereho y'abakiliya bacu mu buryo bubagirira akamaro.'
Ifungurwa ry'iyi sitasiyo nshya ya Vivo Energy Rwanda mu Mujyi wa Kigali ryahuriranye n'uruzinduko Umuyobozi Mukuru wa wa Sosiyete ya Vivo Energy ku Isi, Stan Mittelman yagiriye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Stan Mittelman wari witabiriye iki gikorwa yashimiye Leta y'u Rwanda ikomeje korohereza abashoramari, agaragaza ko byose babivoma mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ati 'Ni iby'agaciro kuri njye kuba ndi hano uyu munsi kugira ngo nishimire ifungurwa rya sitasiyo nshya. Nishimiye by'umwihariko kuba mu Rwanda, igihugu cy'imisozi 1000 ndetse n'inseko 1000.'
Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwabereye urugero Isi biturutse ku mpinduramatwara mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu n'ubucuruzi muri rusange. Twabonye igihugu kiba igihangange ku Isi, turashimira ubuyobozi bwiza. Vivo Energy yishimira gukorana n'u Rwanda no kugira uruhare mu nkuru y'ugukura no gutera imbere kwarwo.'
Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry'u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 10 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.
Vivo yanagiranye amasezerano na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe gutegura amafunguro yihuse azwi nka 'Fast Food', KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icuruza ibikorwa byayo ahari station za ENGEN.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-yafunguye-sitasiyo-nshya-mu-nyakabanda