Inyungu u Rwanda rwiteze mu Nama ya 12 y'inzego z'ibihugu zishinzwe kurwanya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izaba ku wa 3-6 Gicurasi 2022, izitabirwa n'ibihugu 18 bya Afurika biri mu Muryango wa Commonwealth byibumbiye mu Ihuriro ry'Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa.

U Rwanda rwahawe kuyakira cyane ko ari rwo ruzaberamo Inama ya Commonwealth [CHOGM] iteganyijwe kubera ku butaka bwarwo mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Ni inama yateguwe hagamijwe kumva kimwe ububi bwa ruswa no gufatira hamwe ingamba zo kuyikumira. Ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kurwanya ruswa hagamijwe imiyoborere myiza n'iterambere rirambye muri Afurika'.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabwiye IGIHE ko abahagarariye ibihugu bizitabira iyi nama bazaganira ku ngaruka za ruswa, ibyakozwe mu kuyirwanya no gusangira inararibonye n'ingamba zafatwa mu rugamba rwo kuyihashya.

Yagize ati 'Kuba u Rwanda rwakiriye inama ni intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu kandi bijyanye n'icyerekezo cyarwo cyo kurwanya ruswa kuko ruri mu bihugu byitwaye neza muri Afurika no ku Isi.'

'Uyu azaba ari umwanya mwiza wo kwigira ku bandi kuko buri gihugu kiba cyarashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa. Si izo nzego zo kuyirwanya gusa zatumiwe kuko hazaba hari Urwego rw'Umuvunyi, Inteko Ishinga Amategeko, sosiyete sivile, za Minisiteri zitandukanye, Ubushinjacyaha n'izindi.'

Nirere yavuze ko usibye amasomo u Rwanda ruzakuramo, ruzunguka mu buryo bw'ubukungu, binarumenyekanisha muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ati 'Inama nk'izi iyo zije zigira ingaruka ku bukungu kuko abazitabira bazaza bajye mu mahoteli, hari n'ibyo bazagura inaha. Bizanazamura uko u Rwanda rugaragara.''

Umuvunyi Mukuru yasabye abatanga serivisi zitandukanye kuzakira neza abazitabira inama.

Ati ''Nejejwe no kurarikira ibindi bihugu kuzitabira. Ndizera ko iyi nama izagenda neza kandi hazigirwamo ibintu byiza bizadufasha kurwanya ruswa. Uyu ni umwanya mwiza ku Rwanda wo kwerekana ibyiza twagezeho, umuco, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n'ibindi. Ndashishikariza Abanyarwanda kuzakirana abashyitsi urugwiro nk'uko bisanzwe.''

Iri huriro ry'Ibihugu bihuriye muri Commonwealth muri Afurika ryashyizweho mu 2011. Riterana buri mwaka, rireba ingamba buri gihugu cyashyizeho zo kurwanya ruswa mu kurushaho kuyihashya muri Afurika.

Iyi nama yagombaga kuba mu 2020 na 2021 ikomwa mu nkokora na Covid-19. Igamije kandi gukomeza intego y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kurwanya no guca burundu ruswa kuri uyu mugabane.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa. Raporo y'Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane, [Transparency International] yo mu 2021 yarushyize ku mwanya wa 52 ku Isi, rusubira inyuma ho imyanya itatu ugereranyije n'uko rwari ruhagaze mu myaka yashize.

Ihuriro ry'Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa rigizwe n'ibihugu 18 birimo Botswana, Cameroun, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Inyungu u Rwanda rwiteze mu Nama ya 12 y'inzego z'ibihugu zishinzwe kurwanya ruswa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-nama-ya-12-y-inzego-z-ibihugu-zishinzwe-kurwanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)