Umuhanzi Ali Kiba yahimbiye Perezida wa Tanzania indirimbo imutakagiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukunzwe muri Tanzania, Ali Kiba yahimbiye indirimbo itakagiza ibikorwa bya Samia Suluhu Hassan, Perezida w'iki gihugu mu gihe cy'umwaka amaze ku buyobozi.

Ni indirimbo yise 'Mama', Ali Kiba yumvikana avuga ko ubu umwaka ushize ari ku buyobozi ariko imbaraga ze n'umuvuduko birenze ibyo bari biteze.

Nko mu gitero cya mbere hari aho agira ati 'umwaka umwe wo urawumaze ariko umuvuduko wawe wo urarenze, waduhaye abayobozi beza ntabwo ari ab'umurimbo, warakoze Mama, warakoze Mama…'

Yumvukana kandi avuga Perezida wabo yabakunze ndetse akabahesha icyubahiro no hanze ya Tanzania, ibikorwa bye ni iby'indashyikirwa akwiye gushimwa.

Iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasenonda 55 yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushimira Perezida Samia ibyo yageje kuri Tanzania ku mwaka we wa mbere ari Perezida w'iki gihugu.

Tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuba Perezia wa Tanzania asimbuye Dr John Pombe Magufuli witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021.

Ali Kiba yahimbiye Perezida Samia Suluhu Hassan indirimbo imuvuga ibigwi ku byo amaze gukorera Tanzania
Perezida Samia Suluhu amaze umwaka ku buyobozi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-ali-kiba-yahimbiye-perezida-wa-tanzania-indirimbo-imutakagiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)