Byari ibyishimo! Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b'u Rwanda 7 bamwizeza kuba intwari, abasaba ikintu gikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yakiriye abakobwa 7 begukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, ababaye ibisonga n'abegukanye andi makamba mu bihe bitandukanye abasaba ko batagomba gusinzira kuko sosiyete ibakeneye ndetse bagomba guhaguruka kabavugira igihugu cyabo.

Mu ijoro ryakeye nibwo hagiye hanze amafoto Madame Jeannette Kagame yahuye n'aba bakobwa barimo Nshuti Divine Muheto (Miss Rwanda 2022), Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021), Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020), Nimwiza Meghan (Miss Rwanda 2019), Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017) na Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016

Hari kandi Utamuliza Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere nya Miss Rwanda 2009, Winny Ngamije wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2009, Saro Amanda wabaye Miss Talent; Uwimana Jeannette wegukanye 'Most Innovative Project', Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 n'abakobwa bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ariko bategukanye amakamba.

Nyampinga w'u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yijeje Madame Jeannette Kagame ko ibyo yababwiye batari bubite aho yabivugiye ahubwo bagiye kuba abavugizi beza.

Ati 'Ibi ni ibintu by'agaciro cyane, turabizeza ko turi abantu bumva, turi abakobwa bumva kandi cyane, ibintu mutubwiye hano ni iby'agaciro kuri twebwe turabizirikana, ndahamya ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, hari byinshi biri buhinduke mu iterambere ryacu kandi turabizeza ko turi bubabere ba Ambasaderi beza, ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi.'

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly we yavuze ko ari ibintu by'agaciro kuba yaberetse ko abazirikana, nabo bamusezeranya ko ibyo bakoraga bigiye kwikuba kabiri.

Ati 'Kwiha agaciro kare no kugahabwa ndetse nizera y'uko bijyana no kubyakira, turakwizeza y'uko agaciro waduhaye, dusanzwe twiha agaciro wenda mu byo dukora bitandukanye ariko noneho twakakiriye kandi turizera y'uko imbaraga twakoresheje kugira tugire ibyo dukorera sosiyete, zigiye kwikuba.'

Madame Jeannette Kagame, mu ijambo rye yavuze ko atabatumyeho kugira ngo abashyire ku gitutu ahubwo nk'umubyeyi ufite umwana w'umukobwa azi akanumva ibyo banyuramo, ndetse yabashimiye ko bafite umutima ukomeye.

Ati 'Icyatumye ntekereza umugoroba nk'uyu si ukubashyira ku gitutu bakobwa bato, ariko nk'umumama w'umwana umwe w'umukobwa ndabyumva, mu mwanya muto mbona nagiye nkurikirana amarushanwa mwari mumazemo igihe, numva igitutu cy'umubyeyi yagira, ndahangayika kubona abana bangana namwe, urubyiruko ruhawe urubuga rumeze nk'uru.'

'Mwakomeje kunshimira ariko ntababeshye ndashaka kubashimira mufite umutima ukomeye, mufite inshingano nyinshi, twebwe icyo twakoze ni ukubaherekeza mu mahitamo mwagize, ikindi turakora ibi kubera ko namwe mwagiye mushyiramo agaciro mu byo murimo murakora ni nko kudusunika kubera ibikorwa byanyu, ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo muzaba icyo mwahisemo kubacyo.'

Yabasabye kandi kumva ko inshingano bafite atari bo ubwabo ko na sosiyete ibakeneye, bagomba guhaguruka bakavugira igihugu cyabo.

Ati 'Mufite inshingano zitari nto ntimukajye mwibonamo nk'abantu bitezweho n'umuryango wabo gusa, sosiyete n'igihugu cyibitezweho byinshi, gusimbuka iyi myaka mugezeho ni ukumenya gukora amahitamo ya nyayo, ntimugaceceke ku mbuga nkoranyambaga, muvugire iki gihugu.'

Uretse aba bakobwa hari n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye nka Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Assumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage hari na Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame n'abandi.

Bafashe ifoto y'Urwibutso
Nyampinga w'u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine (ibumoso), Madame Jeannette Kagame (hagati) na Miss East Africa 2009 Akazuba Cynthia (iburyo)
Madame Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga b'u Rwanda abaha impanuro agira nicyo abasaba
Nyampinga w'u Rwanda 202o, Nishimwe Naomie na we yafashe ijambo agira icyo avuga
Ange Kagame na we yari yitabiriye ibi biganiro
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan na we yari ahari
Miss Muheto Divine yabwiye Madame Jeannette Kagame ko bagiye kuba ba Ambasaderi beza
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari ahari na we
Miss Mutesi Jolly yamwijeje ko imbaraga bakoreshaga zigiye kwikuba
Madame Jeannette Kagame yashimiye aba bakobwa ku mutima ukomeye bafite ariko yongeraho ko aba abahangayikiye nk'umubyeyi
Ibi biganiro byasojwe no gucinya akadiho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-ibyishimo-jeannette-kagame-yakiriye-ba-nyampinga-b-u-rwanda-7-bamwizeza-kuba-intwari-abasaba-ikintu-gikomeye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)