Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye Miss Rwanda kugira amahitamo meza mu gihe bafata ibyemezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda gufata ibyemezo bikwiye no kugira amahitamo meza, mu rwego rwo kubafasha kudahungabanywa n'icyo ari cyo cyose mu bihe banyuramo.

Ibi Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu kiganiro kigamije kububakamo ubushobozi.

Madamu Jeanne Kagame yibukije ba Nyampinga ko ibihe banyuramo bigoye bizwi, bityo abasaba gushikama ku byemezo bafata no kugira amahitamo meza.

Ati 'Nyampinga, Bana bacu, nk'Ababyeyi na Bakuru banyu, tuzi neza ibihe bigoye munyuramo. Ntimuzatezuke gufata ibyemezo bikwiye no kugira amahitamo meza, kuko ari byo bituma umuntu adahungabanywa n'icyo ari cyo cyose'

 Madamu Jeannete Kagame yashimangiye ko ubushobozi ba Nymapinga bifitemo aribwo bugomba kubaherekeza mu rugendo barimo.

Ati 'Ubushobozi tubona mwifitemo bujye bubaherekeza kandi bubafashe no mu bigoye. Ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo kandi muzaba icyo mwahisemo kuba. Mufite inshingano zitari nto, ntimukajye mwibona nk'abantu babarizwa mu muryango gusa, muri aba sosiyete muri rusange, muri ab'igihugu, tubitezeho byinshi cyane. Tubifurije gusoza uru rugamba mwemye.'

Nyampinga w'u Rwanda mu 2022, Muheto Nshuti Divine, yashimye impanuro za Madamu Jeannette Kagame, avuga ko we na bagenzi ba bazazikurikiza.

Ati 'Ibi ni ibintu by'agaciro kuri twebwe kandi turabashimira cyane,turabizeza ko turi abantu bumva , turi abakobwa bumva kandi cyane. Ibintu mutubwiye hano ni iby'agaciro kuri twe , ndahamya neza ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, hari byinshi biri buhinduke mu iterambere ryacu. Turabizeza ko turababera intumwa nziza. Ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi. '

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yakirye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, mu gihe ririmo umwuka uteri mwiza.

Tariki 25 Mata 2022, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura Miss Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ibyaha bikekwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

 Kuri uyu wa 28 Mata 2022, kandi ku mbuga nkoranyamabaga hasohotse amajwi bikekwa ko ari ay'uyu musore, arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine.

Aya majwi arenga iminota 10, yafashwe mu buryo bw'ibanga, Ishimwe yumvikana nk'uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

Ati 'Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure.'

Ishimwe Dieudonné akomeza asa nk'uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira. Byarinze birangira yongeye kumuhakanira.

Urwego rw'ubugenzacyaha ruvuga ko Ishimwe Dieudonné afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera, mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

The post Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye Miss Rwanda kugira amahitamo meza mu gihe bafata ibyemezo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/04/29/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abitabiriye-miss-rwanda-kugira-amahitamo-meza-mu-gihe-bafata-ibyemezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yasabye-abitabiriye-miss-rwanda-kugira-amahitamo-meza-mu-gihe-bafata-ibyemezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)