Uko ruhago yagize uruhare mu komora ibikomere by'abanyarwanda nyuma Jenoside, u Rwanda rugirirwa icyizere n'amahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupira w'amaguru kimwe n'indi mikino, ni kimwe mu byifashishijwe n'ubuyobozi bwari ku butegetsi mbere yo mu 1994 mu kuryanisha abanyarwanda byatumye igihugu kigwirwa n'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gusa na none yaje kuba umuyoboro wo kunga abanyarwanda.

Mu bahamya bwagiye butangwa n'abahoze bakina umupira w'amaguru mbere ya Jenoside barimo Kayiranga Jean Baptiste, Karekezi Olivier, Karim Kamanzi n'abandi, bagiye bagaruka ku mvugo zibiba urwango zajyaga zikoreshwa n'abakinnyi bagenzi babo mbere ya Jenoside ndetse banashyigikira ibikorwa by'ivangura byakorwaga n'ubutegetsi bwariho.

Mu gitabo umushakashatsi w'ikigo cy'Abafaransa cy'amateka cya CRH (Centre de Recherche Historiques), Dr Hélène Dumas yasohoye muri 2012 yise 'Football, politique et violence milicienne au Rwanda: histoire d'un sport sous influences (1990-1994)' ugenekereje mu Kinyarwanda kitwa 'Umupira w'amaguru, Politike n'ubwicanyi: Amateka ya Siporo yakoreshejwe hagati y'umwaka wa 1990 na 1994 ', yagaragaje uburyo umupira w'amaguru wakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko amakipe menshi yariho yari ayoboye na bamwe mu bayobozi b'Ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

Si ibyo gusa kuko muri iki gitabo uyu mwanditsi w'Umufaransa agendeye ku buhamya yahawe Muri Werurwe 1992, ngo Rutaganda Georges wari visi perezida w'Interahamwe yashatse kuyobora ikipe ya Rayon Sports ndetse yiba amajwi ariko abakunzi b'iyi kipe barabyanga kuko batashakaga kuyoborwa n'umuntu witwaje ko ari umunyapolitiki gusa nta mateka afite muri Siporo, ikindi ni uko bari bazi umugambi we ko ari ukubiba urwango byamugenzaga yifashishije ikipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Iki gitabo kandi gikubiyemo uburyo abakinnyi bishe bagenzi babo aho nk'uwahoze ari umunyezamu wa Mukura VS yakatiwe kubera gukora Jenoside, abayobozi bakajandika abafana muri ubu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw'inzirakarengane burenga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100 gusa.

Umupira w'amaguru wongeye kunga Abanyarwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byari byoroshye ko uwiciwe ahita ababarira uwamwiciye bakana neza, byasabye imbaraga Leta kumvisha abaturage ko batagomba kwihorera.

Imwe mu nzira zakoreshejwe ni imikino harimo n'umupira w'amaguru. Ingabo za FPR Inkotanyi ubwa zari ku rugamba rwo kubohoza igihugu, mu 1993 bashinze ikipe y'umupira w'amaguru yitwa APR FC, yavukiye ku Mulindi wa Byumba.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kunga abanyarwanda no gusabana, iyi kipe yahawe imbaraga irakomera ni nayo yahise yegukana shampiyona yo mu 1995 yakinwe nyuma ya Jenoside.

Ibi byajyanye no kuba amashyirahamwe menshi y'imikino yarayobowe n'abasirikare mu rwego rwo gukomeza gukangurira abanyarwanda kongera kwitabira imikino, bakumva ko ibintu byasubiye mu buzima busanzwe nta kibazo kigihari.

Jenoside ikirangira byari bigoye ko amakipe yongera kwisuganya kubera ko yari yaratakaje abakinnyi bayo, gusa Leta yari ho yashyize imbaraga mu mikino aho nyuma gato ya Jenoside umukino wa mbere wakinwe wari uwa gicuti wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports, APR FC nayo yakinnye na Vital'o y'i Burundi.

Munyemana Nuru mu buhamya yatanze yavuze ko ari umwe mu bantu basabye ko imikino yasubukurwa vuba kandi ikaba yaranagize uruhare mu komora ibikomere Abanyarwanda batewe na Jenoside.

Ati 'Turi mu bantu ba mbere bagiye gukina irushanwa hanze Jenoside ikirangira. Twagiye gukina muri Congo Brazzaville, na APR yari yasohotse. Turi i Brazzaville Abanyarwanda benshi baje kutureba.'

Igihugu cyareberwaga mu ndorerwamo y'ubwicanyi n'amahanga, cyatangiye kuzamura ibendera muri Ruhago

Nyuma y'imyaka 10 gusa Jenoside ibaye, imikino mu Rwanda yari imaze gushinga imizi, amahanga yatangiye gukangarana 2003 ubwo u Rwanda rwabonaga itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia.

Amavubi y'u Rwanda yitaweho na benshi kuko uretse kubona itike y'igikombe cy'Afurika yari anasezereye igihugu nka Ghana cyari ubukombe muri uyu mukino.

2009 u Rwanda rwaje kugirirwa icyizere cyo kwakira igikombe cy'Afurika cya 2009 mu batarenge imyaka 20. 2011 rwakiriye icy'abatarengeje imyaka 17 ndetse Amavubi U17 asoza ku mwanya wa 2 atsindiwe ku mukino wa nyuma na Burkina Faso, icyo gihe Amavubi akaba yaranabonye itike y'igikombe cy'Isi cya 2011 cyabereye muri Mexico.

Uku kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, byagiye bigaragariza amahanga ko nyuma y'amarorerwa yagwiririye u Rwanda, Abanyarwanda bunze ubumwe, bashyira imbere gusenyera umugozi umwe cyane ko n'ingimbi zakinnye iki ikombe cy'Isi benshi bavutse nyuma ya Jenoside, n'abari bariho bakaba bari impinja.

Jean Bosco Kazura wari perezida wa FERWAFA yagaragarije amahanga muri 2013 ko iby'amako byaroshye u Rwanda mu manga byajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari muri filime yiswe 'Rwanda 17 Healing The Nation' yakozwe n'umunyamakuru wo muri Sierra Leone, Sorious Samura.

Kazura yagize ati 'Dutoranya abakinnyi twakurikije ko ari Abanyarwanda, ntitwagendeye kuba ari Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa.'

Uyu munyamakuru yibazaga ukuntu u Rwanda rwagwiriwe n'amahano akomeye ariko abanvutse nyuma ya Jenoside batangiye kuzamura ibendera ry'igihugu mu mahanga.

Muri iyo filime, Usengimana Faustin, ubu ukinira Police FC, yavuze ko nubwo urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gusenya igihugu, bo bagerageza gutanga ibitekerezo n'umusanzu mu kucyubaka.

Uku gukira ibikomere binyuze mu mikino byagiye bigaragarira amahanga cyane maze na 2016 u Rwanda rwakira igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016). Amakipe y'u Rwanda yagiye asohoka ndetse akagaragaza guhangana nko muri 2018 Rayon Sports yageze muri ¼.

Si mu mupira w'amaguru gusa kuko no mu y'indi mikino nayo yagiye igira uruhare mu kunga abanyarwanda aho ubu nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibaye, u Rwanda rwabaye igicumbi cya siporo aho ubu rufite inzu y'imikino n'imyidagaduro igezweho ya 'Kigali Arena' yakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga kandi itandukanye.

U Rwanda kandi ntabwo rwagiye rugirirwa icyizere cyo kwakira amarushanwa yo mu mupira w'amaguru gusa kuko no mu mikino y'amaboko nka Basketball umwaka ushize muri Gicurasi rwakiriye shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL) yabereye muri Kigali Arena kimwe n'uyu mwaka niho izabera, muri Nzeri 2021 yakiriye igikombe cy'Afurika cya Volleball mu bagabo n'abagore.

Umuntu ntiyakwirengangiza isiganwa rya Tour du Rwanda ryabaye mpuzamahanga rihuruza amahanga aho ryagiye ku rwego rwa 2.1, u Rwanda kandi ruritegura kwakira ku nshuro ya mbere Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba ibereye muri Afurika mu 2025. Ibi byose u Rwanda rwabigezeho kubera ubumwe no kwiyunga Abanyarwanda bagaragaje binyuze mu mikino babifashijwemo n'ubuyobozi bwiza.

Umupira w'amaguru kimwe n'indi mikino byifashishijwe mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Ubuyobozi bwiza nibwo bwatumye u Rwanda rugera aho rugezeku iterambere ruriho uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-ruhago-yagize-uruhare-mu-komora-ibikomere-by-abanyarwanda-nyuma-jenoside-u-rwanda-rugirirwa-icyizere-n-amahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)