Uko abasirikare ba Habyarimana bishe Abatutsi i Kanombe bagaha n'ibikoresho interahamwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko abasirikare ba Habyarimana bishe abatutsi babasanze mu ngo zabo abandi bakabajyana mu kigo kubicirayo, ku buryo n'ubu hari abataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi abaturage babigaragaje kuri iki Cyumweri tariki ya 10 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka Abatutsi 800 biciwe muri uyu murenge wa Nyarugunga urimo ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Babwiye IGIHE ko iyo abasirikare barangwa n'umutima wa kimuntu nta mututsi n'umwe wo muri aka gace wari kwica kuko bari kubarengera nk'uko ari inshingano zabo.

Byiringiro Clement yagize ati 'Abasirikare aha ni bo ahubwo bishe abantu benshi kuko indege ikimara kugwa bahise batangira kujya mu baturage barabica cyane cyane abarindaga Habyarimana.'

Umugore wari uturanye na Habyarimana Juvenal witwa Niyonshuti Marie Chantal, yakomeje agira ati "Barishe cyane [abasirikare] kuko iyo bakora kinyamwuga nta n'umuturage w'aha wari gupfa. Nkanjye twavutse turi icyenda ariko ubu dusigaye turi babiri kandi nibo babishe".

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubica.

Yagize ati 'Impamvu mvuga ko bagize uruhare muri Jenoside ni uko indege ikimara kugwa bahise bashyiraho za bariyeri banategeka abaturage ko bagomba kuzishyiraho ndetse banabaha intwaro n'imihoro. Abandi banabigishije gukoresha intwaro nk'abazizi cyane bakajya banigisha interahamwe zo mu kibaya cya Nyandungu.'

Yongeyeho ko iyo abasirikare ba Leta batagira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge wa Nyarugunga hatari gupfa abantu bagera kuri 800.

Ati "Icyo gihe bahise bashyiramo za bariyeri na bo basohoka mu kigo batangira kwica Abatutsi ku buryo twapfushije abantu 800".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zabo ahubwo bakajya kwica abaturage bari bashinzwe kurinda.

Ati 'Abatutsi bari baturiye ikigo barishwe bikozwe n'abo basirikare bari bashinzwe kubarinda aho gukora inshingano zabo ahubwo bahise bajya kwica inzirakarengane.'

Yaboneyeho gusaba abaturage bafite cyangwa bazi ahari imibiri y'abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, aherutse kuvuga ko gushyiraho ingabo zitwa iz'igihugu hagakumirwa Abatutsi ari imwe mu mpamvu zatumye kuva mu mwaka wa 1959 ubwicanyi bwarakorerwaga Abatutsi abasirikare ntibabukumire, bakanagira uruhare mu kwica.

Tariki 21 Nzeri 1992, Ingabo z'u Rwanda zasohoye inyandiko ndende ya Col Nsabimana waziyoboraga yemeza ko Umututsi ari umwanzi w'u Rwanda, ushyigikiye Umututsi akaba umugambanyi. Ibi ni impamvu yatumye abasirikare bica Abatutsi.

Ubwo abayobozi bacanaga urumuri rw'icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Ubwo abayobozi bacanaga urumuri rw'icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Iyo abasirikare ba Habyarimana batagira uruhare mu kwica Abatutsi i Kanombe ntabwo hari bupfe benshi Iyo abasirikare ba Habyarimana batagira uruhare mu kwica Abatutsi i Kanombe ntabwo hari bupfe benshi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zaboUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yagaye abasirikare ba Habyarimana batakoze inshingano zaboUmuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubicaUmuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin, yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara kugwa abamurindaga bahise binjira mu baturage batangira kubica




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abasirikare-ba-habyarimana-bishe-abatutsi-i-kanombe-bagaha-n-ibikoresho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)