Nigeria: Abarenga miliyoni 72 bahagaritswe gukoresha imirongo y'itumanaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ya 4 Mata 2022 nibwo Leta y'iki gihugu yatangaje ko buri muturage wese ukoresha telefoni agomba kuyihuza n'imyirondoro ye [indangamuntu] abatazabikora bakazahagarikwa.

Abahagaritswe gukoresha iyo mirongo bahangayikishijwe n'uko badashobora guhamagara ariko bo bakaba bahamagarwa.

Umwe mu bahagaritswe witwa Godswill Otokpa, yagize ati 'Ndumva merewe nabi, sinshobora guhamagara ariko nshobora guhamagarwa, ni akajagari. Leta igomba kugira icyo ibikoraho, iki kibazo kigakemuka."

Undi mufatabuguzi witwa Aluka Kingsley, yavuze ko agomba kwirengera ingaruka ziri kumugeraho kuko baburiwe kenshi ko bagomba guhuza imirongo yabo ya telefoni n'imyirondoro yabo ariko bo bakabirengaho.

Umusesenguzi Jide Ojo, avuga ko ashyigikiye ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa mu kurwanya umutekano muke, yemeza ko iki gikorwa cyo guhuza telefoni n'imyirondoro ari kimwe mu byafasha kurwanya ibyaha.

Nyuma y'amabwiriza yatanzwe ku ya 4 Mata uyu mwaka, amasosiyete y'itumanaho muri Nigeria yatangiye kubuza abafatabuguzi bayo batarahuza telefoni zabo n'indangamuntu guhamagara.

Muri Gashyantare uyu mwaka muri Nigeria habaruwe abakoresha imirongo y'itumanaho basaga miliyoni 198.

Aba barirwa muri miliyoni 125 bihutiye gutanga imyirondoro yabo ngo ihuzwe n'amatelefoni zabo nyuma y'uko hasohowe iri tegeko.

Abarenga miliyoni 72 muri Nigeria bahagaritwe gukoresha imirongo y'itumanahoAbarenga miliyoni 72 muri Nigeria bahagaritwe gukoresha imirongo y'itumanaho




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-abarenga-miliyoni-72-bahagaritswe-gukoresha-imirongo-y-itumanaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)