U Rwanda rwakiriye abarimu 45 b'abanyamahanga bazafasha mu gushyira ikibatsi mu myigishirize y'Igifaransa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barimu ni icyiciro cya kabiri nyuma y'abandi 25 bagiye kumara imyaka ibiri mu Rwanda bahugura abarimu bigisha uru rurimi binyuze mu mushinga 'Mobilité des Enseignants' wa OIF.

Uyu mushinga watangijwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, hagamijwe guteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango byagaragaje ko bikenewe, utangirira mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana na Guinnée. Biteganyijwe ko uzagera mu bihugu 10.

Umuyobozi ushinzwe ururimi rw'Igifaransa n'uruhurirane rw'imico muri OIF, Nivine Khaled, yavuze ko hatoranywa abarimu mu bihugu bikoresha Igifaransa bigaragara ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kunoza imyigishirize y'uru rurimi. Iyi porogaramu imara umwaka umwe wongerwa inshuro imwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu wo ku rwego rwo hejuru uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana.

Yavuze ko kumenya ururimi rwa kabiri cyangwa urwa gatatu ku Banyarwanda ari amahirwe akomeye muri iki gihe Isi igenda itera imbere mu nzego zose by'umwihariko ku Rwanda rugenda rwihuza n'ibihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Kugira ngo uku kwihuza kugere ku musaruro bigomba kunyura no mu ikoreshwa neza ry'indimi z'amahanga. Ikoreshwa ry'indimi nyinshi si amahitamo ahubwo ni kimwe mu bikenewe n'igihugu cyose gikeneye gutera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye.'

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n'Imicungire y'Abarimu mu Rwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'Ibanze, REB, Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, yavuze ko mu barimu basanzwe bigisha Igifaransa harimo abataracyize neza bityo aba banyamahanga bagiye gushyiramo ikibatsi kugira ngo cyongere gukoreshwa mu mashuri.

Ati 'Ni abaje kudufasha kongera ubumenyi bw'abarimu basanzwe bigisha urwo rurimi n'abanyeshuri. Barimo abaje kongerera ubushobozi abarimu n'abazajya mu mashuri bakigisha. Bazashyirwa mu mashuri y'inderabarezi, TTC kugira ngo bigishe abarimu b'ejo bamenye urwo rurimi hakiri kare.'

Ikindi ni uko mu mahuri abanza ya leta, Igifaransa cyigishwaga guhera mu mwaka wa kane ariko hamwe n'iyi porogaramu, hifuzwa ko kizajya gihera mu mwaka wa Mbere.

Igifaransa nk'isomo kandi kigiye gushyirwa ku rutonde rw'amasomo abazwa mu bizamini bya leta nk'uko Mugenzi yabisobanuye.

Ati 'Isomo ryose ryigishwa riba rigomba kubazwa mu kizamini cya leta. Rimwe na rimwe abanyeshuri iyo bazi ko batazaribazwa ntibashobora kuryiga neza. Ni zimwe mu ngamba zigiye gushyirwaho kugira ngo Igifaransa gikundwe n'abanyeshuri kandi kimenyekane neza.'

U Rwanda ni rwo ruzahemba aba barimu

Mugenzi yasobanuye ko mu masezerano u Rwanda rwagiranye na OIF arimo ko Guverinoma y'u Rwanda ari yo izishyura umushahara kuri abo barimu 45 baje mu cyiciro cya kabiri.

Ati 'OIF yishyuye abo mu cyiciro cya mbere ariko Guverinoma imaze kubona ko batanze umusaruro mu mashuri barimo yafashe umwanzuro wo kubishyura.'

Yavuze ko batagomba guhembwa nk'abarimu b'imbere mu gihugu kuko baba bigomwe byinshi birimo no gusiga imiryango yabo.

Ku mwaka Guverinoma y'u Rwanda ishobora gutanga amafaranga arenga miliyari imwe agenda ku bikorwa birimo n'ibikoresho bikenerwa.

Aba barimu bafatwa nk'abakorerabushake baturuka mu bihugu birimo Gabon, Côte d'Ivoire, RDC, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, u Burundi, Burkina Faso n'u Bufaransa.

Raporo iheruka ya OIF mu 2018 igaragaza ko Igifaransa cyavugwaga n'abagera ku bihumbi 300. Biteganyijwe ko mu 2060 bazaba bageze kuri miliyoni 700.

Aba barimu batoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwabo mu myigishirize y'Igifaransa
Abarimu 45 bakiriwe uyu munsi basanze abandi bakiriwe mu cyiciro cya mbere bageraga kuri 25
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson atanga ikaze kuri aba barimu b'abanyamahanga bagiye gufasha mu myigishirize y'Igifaransa mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu wo ku rwego rwo hejuru uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana
Umuyobozi ushinzwe ururimi rw'Igifaransa n'uruhurirane rw'imico muri OIF, Nivine Khaled

Amafoto:Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abarimu-45-b-abanyamahanga-bazafasha-mu-gushyira-ikibatsi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)