Uko amakipe azahura muri ¼ cy'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko amakipe agomba gukina ¼ cy'igikombe cy'Amahoro amenyekanye byahise bigagaraza uko uzahura muri muri iki cyiciro aho APR FC izakina na Marines FC, Rayon Sports izahura na Bugesera FC.

Imikino ya 1/8 yasojwe uyu munsi ari nabwo hamenyekanaga ikipe ya 8 ijya muri 1/8 ari yo ya APR FC yasezereye Amagaju ku giteranyo cy'ibitego 4-0, umukino ubanza yari yayitsinze 1-0.

Uretse APR FC andi makipe ni; AS Kigali, Rayon Sports, Bugesera FC, Etoile del'Est, Police FC, Marines na Gasogi United.

AS Kigali yasezereye Etincelles FC ku giteranyo cy'ibitego 4-2, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 3-1 mu mikino yombi, Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC, Etoile del'Est yatunguye Mukura VS iyitsinda 3-2, Marines FC yanganyije na Kiyovu 2-2 mu mikino yombi (ubanza Kiyovu yatsinze 1-0), Marines ikomeza kubera yatsinze ibitego byinshi hanze ni mu gihe Gasogi United yasezereye Sunrise kuri 2-1.

Muri ¼, APR FC izahura na Marines FC, AS Kigali izakina na Gasogi United, Rayon Sports ikine na Bugesera FC ni mu gihe Police FC igomba gukina na Etoile del'Est.

Imikino ibanza ya ¼ iteganyijwe tariki ya 26 Mata ni mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki ya 4 Gicurasi 2022.

APR FC niyo yabonye itike bwa nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-amakipe-azahura-muri-%C2%BC-cy-igikombe-cy-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)