Perezida Kagame yahishuye Uburyarya mu buryo Butatu butegetse Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali atangiza icyumweru cyo kwibuka, Kagame yavuze ko ingabo yari akuriye zirinze kwica mu kwihorera ubwo zariho zifata ubutegetsi mu 1994.

Ati : "Tekereza bamwe muri twe bari bafite imbunda iyo dukurikirana abariho bica abantu bacu, natwe tukabica... Icya mbere twari kuba dufite ishingiro. Ariko twarabaretse."

Abatutsi barenga Miliyoni barishwe ndetse n'abahutu batari bashyigikiye ubu ubwicanyi bishwe mu 1994, ONU yagennye tariki 07 Mata nk'umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye byarebereye jenoside iba bityo "bidafite amasomo yo kwigisha uwo ari we wese", ashinja kandi ibyo bihugu "guhishira uruhare rwabyo" bivuga ubutabera na demokarasi.

Ati : "Uko mbizi, hari uburyo butatu butegetse isi, bumwe ni demokarasi, ubundi bwitwa igitugu, ubwa gatatu buri hagati, bufite ingufu nyinshi, bucece cyane, kandi bukora ni uburyarya".

Yongeyeho ko azemera "kwitwa amazina uwo ari we wese azaduha" ariko ko isomo u Rwanda rwabikuyemo ari uko "nta bantu b'ingenzi aho ariho hose kurusha twebwe".



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-Uburyarya-mu-buryo-Butatu-butegetse-Isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)