Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.
Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by'umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.
Nyuma y'iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.
Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y'Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n'abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk'abica inzoka.
Umwe mu batanze amakuru unazi neza uko byagenze iryo joro, yagize ati 'Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.'
Ni urugomo amakuru avuga ko rwabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku i Rebero.
Hari kandi amakuru avuga ko aba basore uko ari babiri bagize uruhare mu guhohotera uyu mugabo basanzwe bazwiho urugomo mu Mujyi wa Kigali, uretse ibi umwe mu bababazi akaba yavuze ko bose baherutse kwirukanwa muri Canada kubera imyitwarire nk'iyi mibi.
Andi makuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni uko abafashwe bakekwaho guhohotera uyu mugabo atari ubwa mbere bakoreye urugomo muri Kigali.
Ngo ubwo iyi nkuru yategurwaga habonetse ubuhamya bw'abagera kuri babiri bakubise ku buryo bwa kinyamaswa.
Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati 'Ni abantu biyenza ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w'inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.'
Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa , yahishuye ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y'iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.
How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq
â" Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022
The suspects seen in the video above brutally assaulting a victim have been arrested and a casefile will be compiled for Prosecution.
â" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 6, 2022