Miss Mutesi Jolly yateye utwatsi ubutumire bw'umuhungu wa Museveni bisembura ibitekerezo bya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yaweri Kaguta Museveni yanditse yemeza ko Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, uyu mukobwa yabiteye utwatsi avuga ko ubu ashobora kutajyayo ariko umwaka utaha bazifatanya.

Tariki ya 18 Mata 2022, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, yashyize ubutumwa kuri Twitter ye avuga ko Mutesi Jolly ari umwe mu buzaba bitabiriye ibirori by'isabukuru ye izaba tariki ya 24 Mata 2022, ni mu gihe tariki ya 23 Mata hazaba ibirori bibanziriza iyi sabukuru (pre-party) bizitabirwa n'abahanzi barimo Bebe Cool na Jose Chameleone.

Icyo gihe yagize ati 'Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by'isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.'

Ku munsi w'ejo, Mutesi Jolly na we yifashishije Twitter yasubije uyu mugabo ko kuri iyi nshuro bishobora kutamukundira ariko yizeye ko umwaka utaha bazifatanya.

Ati 'ndagushimiye muvandimwe wanjye, nshobora kutaboneka kuri iyi nshuro ariko ubutaha nzaboneka, ndakwifuriza kuramba imyaka myinshi. Isabukuru nziza.'

Ubu butumwa bwe bwasembuye ibitekerezo bya benshi aho bamwe bavugaga ko yakabaye yabimwandikiye mu gikari aho kubishyira ku karubanda, ni mu gihe abandi bavugaga ko nta kibazo kuko na we yabishyize kuri twitter.

Jolly Mutetsi, former Miss Rwanda, my old friend will be there at the birthday party! We will have a great time. pic.twitter.com/y9KFiEiKhZ

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 18, 2022

The pleasure is all mine my Brother,should I not manage to come this time ,I will next time . I wish you many more years.Happiest birthday 🥂 ! https://t.co/9wN5qRypHg

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 19, 2022

Yari kuhamusanga se kandi agomba kugaragariza rubanda rwose ko nza relationship agirana nazo? Ndavuga zimwe yavuze ubushize. "Inyana z..... ngo ni abagabo."

â€" Mpenzi Patrick (@PatrickMpenzi) April 20, 2022

Uko niko umuntu wazamutse mubicu cyane atangira kumanuka atabizi@JollyMutesi iyo usanga General mugikari ukamubwira ko utazaboneka byari kuba umuco mwiza w'umunyarwanda kazi. Abagabo baguhe amahoro burya si wowe ni iminsi

â€" David Byiringiro (@ByiringiroB) April 20, 2022

But there is no excuse princess as to why you shouldn't attend our next president's birthday.Looking forward to meet you on 24th April.#MKAt48

â€" Mugarra Joseph (@JosephMugarra) April 20, 2022

Nibyo ariko ajye ashyiramo ka displine tunamutandukanye nabandi kuri byose . Amaze igihe antenguha pe

â€" FannyB (@FBenegusenga) April 20, 2022

Icyo mbona nuko @JollyMutesi agira timeline ya activities ze ,siwamukobwa ubonera igihe ushakiye
Kuki abandi bakobwa batakwigiraho kombona udasamara ! Rwose urasobanutse cyane ,abatemera si uko batabona ukuri ahubwo Baba baganira
Keep the momentum Jo

â€" engineer (@engisaie) April 20, 2022

Totally sign of indiscipline over General and allogance. Why shouldn't you DM him? Do you think he is an ordinary people?

â€" NF Judge (@NdacyayisabaF) April 19, 2022

Nafate Shaddyboo byose ni kimwe

â€" G-C RUSINGIZA (@GCRUSANGIZA) April 19, 2022

Heeeeee, Heeeeeee😹😹😹😭
U should 've Dm'd him nukuri Jolly🫡

â€" Cruella🍟🎌 (@evanys_) April 19, 2022

Muhoozi seeing this tweet pic.twitter.com/JDCLFKPNBW

â€" Mukuru Wa So 👑 (@R_selekta) April 19, 2022

Salut Mutesi !!!!

Ntago ndi butinde cyane ku mpamvu itumye utazitabira ubutumire bw'umuhungu wa Perezida wa Repuburika...

Ahubwo reka ninde cyane kuri mind yawe idasanzwe, ubu ngufiteho amatsiko menshi!!!

Abakobwa mwese tuziranye mwige neza kumera nka Jolly....

Merci.

â€" Olivier 250 (@Olivier2502) April 19, 2022

Jya wihesha agaciro rata mukobwa mwiza, nta kugurukana n ibiguruka byose. Sage décision 👍

â€" Lambo Sgwiza Rutembesa💙💙 (@Imforutembesa13) April 19, 2022

Why didnt the General DM also for invitation instead of putting it on Twitter

â€" Boy from Nakaseke, Lyantonde 🇺🇬 🇷🇼 (@moneymakerkla) April 20, 2022

A quick advice to you @JollyMutesi next time when u decide to refuse such invitation, do not tweet it publicly, you should have sent a DM.!!!!

â€" Franz (@frank_dush) April 19, 2022

Hhhhhhhhh ahaaaaaa jolly next time DM urarenze turabiz ariko this platform sometimes zitwangiriza our image in public so means no bnss u will conduct in uG cz his tomorrow president

â€" Jeanne muhoza x. (@JMx146) April 19, 2022

Eriakim Mangala got invitation from UEFA to attend Ballon d'Or ceremony and he reject it for no reason 😂🤷

â€" SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) April 19, 2022

Dear Jolly,

Despite that am your fan, putting myself in the shoes of General, this is a kind of humiliation. For his due respect, you could've DM him....

Regards,
Yo die-hard one!

â€" Felix Uwimana Hirwa🏁 (@nyambo_) April 19, 2022

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yavuze ko Mutesi Jolly azitabira isabukuru ye
Mutesi Jolly yabwiye Lt Gen Muhoozi ko iyi nshuro ashobora kutitabira ubutumire bwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yateye-utwatsi-ubutumire-bw-umuhungu-wa-museveni-bisembura-ibitekerezo-bya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)