Kagame na Boris Johnson baganiriye iby'abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe gito, ibihugu byombi bigiranye amasezerano azamara imyaka 5, aho Ubwongereza buzajya bwohereza mu Rwanda abantu byagaragaye ko babungiyemo batanyuze mu nzira zemewe n'amategeko.

Ni icyemezo gishobora kuzahura n'urukuta rw'amategeko, ndetse cyanenzwe cyane n'Abadepite bo mu Bwongereza n'Umushumba wa Kiliziya yo mu Bwongereza.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bivuga ko, Boris Johnson ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata, 2022 yashimiye Kagame ku bufatanye impande zombi zagiranye bugamije guhangana n'ikibazo cy'abimukira, bikanyura mu bufatanye bugamije iterambere.

Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza ngo yagaragarije Perezida Paul Kagame ubushake afite mu gukorana n'u Rwanda kugira ngo iki kibazo kirangire bakome mu nkokora abihisha inyuma y'abimukira bakabikoramo ubucuruzi butemewe.

Yavuze ko Ubwongereza bushyigikiye ko impunzi zabaho zitekanye kandi zikanyura mu nzira zemewe n'amategeko.

Indi ngingo baganiriyeho ni intambara Uburusiya bwasoje muri Ukraine aho Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza yavuze ko igihugu cye kizafasha Ukraine, ndetse kikaba gikeneye amahanga kugira ngo yamagane intambara yatangijwe nUburusiya.

U Rwanda rwatoye umwanzuro wa UN wamagana intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

Boris na Paul Kagame bazahurira i Kigali mu nama y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izaba muri Kamena 2022.

Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza aherutse gutangaza ko abimukira ba mbere bavuye mu gihugu cye bazagera i Kigali mu byumweru 6 biri imbere. Ubwongereza bwiyemeje kuzafasha mu mibereho ya bariya bantu, aho ruzaha u Rwanda miliyoni 120 z'ama-Pound ajyanye n'icyo gikorwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kagame-na-Boris-Johnson-baganiriye-iby-abimukira-bagiye-koherezwa-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)