Ibyo wamenya k'umunyamideli Shaddyboo uhorana itoto wujuje imyaka 30 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddyboo kuri ubu nu mwe mubanyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi ku mbugankoranyambaga ze ndetse no mu minsi yashize yaciye agahigo yuzuza abarenga Miliyoni y'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Sibyo gusa kuri ubu Shadia ari mu mu nyenga w'urukundo rw'ikibatsi n'umusore w'Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya witwa Manzi Jeannot yavuze ko haricyo yabonye arusha abandi basore cyatumye amwegurira umutima we. Avuga icyo yamukundiye yagize ati" Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n'abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda".

Kuri uyu munsi Manzi Jeannot yereka urwo amukunda Shaddyboo wamutwaye umutima yagize ati 'Nkwifurije kuba ubuzima bwakuzanira byose uhora urota, umunsi mwiza w'amavuko rukundo.' Shaddyboo nawe atazuyaje yerekanye ko yakozwe ku mutima n'ubu butumwa agira ati: 'Murakoze mukundwa'.

ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Izina ry'uyu munyamidelikazi ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y'amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati 'Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y'inyanja], biranshimisha cyane'. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati 'No! No!'.

Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y'abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n'itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-k-umunyamideli-shaddboo-uhorana-itoto-wujuje-imyaka-30-ihere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)