Ihurizo ku mutoza w'ikipe y'igihugu, ni bande bakina hanze azitabaza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi yariraga ko nta bakinnyi bahigije afite bakina hanze y'u Rwanda ndetse ku rwego rwo gufasha ikipe y'igihugu kuba yakwitwara neza, gusa na bake bahari bisa n'aho kuri iyi nshuro ubwo umutoza Carlos Alós Ferrer azaba atangiye imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 atazabona bose.

Ku munsi w'ejo nibwo habaye tombola yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022 kizabera Côte d'Ivoire, Amvubi yisanze mu itsinda L na Senegal, Benin na Mozambique.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere Amavubi azasura Mozambique tariki ya 30 Gicurasi ni mu gihe tariki 14 Kamena 2022 azakira Senegal i Kigali.

Umutoza w'Amavubi Carlos Alós Ferrer afite ihurizo rikomeye ku bakinnyi azakoresha cyane abakina hanze y'u Rwanda kuko na bake bari basanzwe bitabazwa bamwe bafite ibibazo by'ibyumvune abandi bakaba ibibuga babyumva kuri radio.

Uhereye mu izamu, Mvuyekure Emery ni we mu minsi ishize wafatwaga nk'umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu, uyu mugabo yakiniraga Tusker FC ariko yamaze gutandukana nayo ndetse amaze iminsi i Kigali nta kipe afite.

Abakinnyi bafatwaga nka nimero ya mbere mu mutima w'ubwugarizi, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul, aba nabo biragoye ko bose azababona.

Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia kuva muri Mutarama 2022 ntabwo arakandagira mu kibuga kubera imvune y'agatsintsino yagize bigasaba ko abagwa ndetse ikipe ye yari yavuze ko byibuze agomba kumara amezi 8 hanze y'ikibuga.

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Amavubi akine umukino wa mbere, na Nirisarike wa Urartu FC na we amaze igihe adakina kubera imvune, gusa yatangiye imyitozo yorohereje hari icyizere ko igihe cyazagera yaragarutse mu kibuga.

Manzi Thierry wa FAR Rabat muri Maroc na we ni umukinnyi umuntu atakwitegaho byinshi kuko ni umukinnyi wagowe no kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, akenshi yifashishwa asimbuye, hari n'igihe adakoreshwa.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi, umwe mu bakinnyi bahamagarwaga bizeye no kubanza mu kibuga, na we ntazaboneka kuko na we amaze igihe afite imvune yagize mu mpera z'umwaka ushize, ni imvune yatumye adatangirana shampiyona n'ikipe ye, uyu musore wari wahawe amezi 6 aheruka kubwira ISIMBI ko ataratangira imyitozo ariko arimo kugenda amera neza.

Ngwabije Bryan Clovis wa Lyon La Duchere mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, ikipe ye ikunze kumukoresha nk'umukinnyi ubanza mu kibuga ariko akunda gusimburwa igice cya kabiri kigitangira, uretse ko umukino uheruka yari ku ntebere y'abasimbura ntiyakoreshwa, ni mu gihe uwawubanjirije wo yinjiye mu kibuga asimbura.

Twizere Buhake Clement umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, na we muri iyi minsi agenda agirirwa amahirwe yo kuba yakina mu ikipe ye, gusa no mu bihe bitambutse yagiye ahamagarwa nta mahirwe yigeze agirirwa yo kujya mu izamu ry'ikipe y'igihigu.

Rutahizamu umwe rukumbi Amavubi afite ukina hanze y'igihugu, Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba SC, ni umukinnyi watangiye uyu mwaka w'imikino agirirwa icyizere n'umutoza, gusa muri iyi minsi na we bisa nk'aho bitameze neza kuko asigaye akoreshwa asimbuye agakina iminota ya nyuma, hari n'imikino adakina.

Kugeza ubu abakinnyi umutoza w'ikipe y'igihugu yakwishingikirizaho bitewe n'uko babona umwanya wo gukina uhagije aho bari, ni abakinnyi 4, myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira FAR Rabat muri Maroc kuko we ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe.

Hari Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal mu cyiciro cya 2, mu minsi ye ya mbere yagiye agorwa no kubona umwanya wo gukina ariko amaze kuba umukinnyi ubanza mu kibuga nubwo akenshi hari igihe asimburwa, hari Djihad Bizimana wa KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi na we umwanya wo gukina uhagije arawubona.

Hari kandi na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, na we ni umukinnyi umuntu yavuga ko ahagaze neza kuko umwanya wo gukina uhagije awubona ndetse afasha ikipe ye.

Andi makuru avugwa ni uko nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu bakinnyi bashobora kuzakoreshwa, u Rwanda hari abakinnyi bakina hanze ariko bafite inkomoko mu Rwanda baba baramaze kwegerwa ku buryo ubwo umutoza w'ikipe y'igihugu azaba ahamagaye hashobora kuzaboneka amazina mashya azaba agiye gukinira Amavibi bwa mbere.

Nirisarike (usuhuzanya na Kimenyi) amaze iminsi afite ikibazo cy'imvune, Djihad Bizimana (4) ahagaze neza mu Bubiligi
Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ni umwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahagaze neza
Mutsinzi Ange (23) ni umwe mu bahagaze neza, Rwatubyaye Abdul (20) we ntabwo azaboneka kubera ikibazo cy'imvune
Meddie Kagere muri Simba Sc muri iyi kinsi ntabwo abona umwanya uhagije wo gukina
Rafael York ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-ku-mutoza-w-ikipe-y-igihugu-ni-bande-bakina-hanze-azitabaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)