Ibyo ugomba kwitondera mbere yo kunywa ibyong... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?

Ibinyobwa byongera ingufu cyangwa imbaraga bikozwe n'ibinyabutabire binyuranye gusa icy'ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n'isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.

Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hamaze kugera ibinyobwa byongera ingufu byinshi.

Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n'ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.

Ubusanzwe ingufu z'umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.

Bimwe mu byo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu nkuko Health Line urubuga rutanga inama z'ubuzima rwabitangaje:

Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n'imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine

Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'uburayi kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.

Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n'ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa

Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y'inkoko.

Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n'imikorere y'urwungano rw'imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y'abana.

Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry'ibi binyobwa harimo ibi bikurikira

Kwerekana ko harimo caffeine n'igipimo kirimo

Ingano utagomba kurenza ku munsi, n'amasaha utemerewe kuyinywamo

Kwerekana ko itanyobwa n'abagore batwite n'abonsa

Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y'imyaka 12

Ibyo ugomba kwitondera 

Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe:

-Ntugomba kurenza 500ml z'ibi byo kunywa ku munsi, kandi ntubinywe ugiye kuryama kuko byakubuza gusinzira neza

-Mu gihe uri kubinywa wibivanga n'inzoga kuko bizatuma utumva ko wasinze, nyamara bizaba bigukururira gutakaza amazi menshi

-Niba umaze gukora siporo winywa ibinyobwa byongera ingufu, ahubwo banza unywe amazi cyangwa imitobe ibi uze kubinywa nyuma waruhutse

-Niba urwara hypertension, ntiwemerewe kubinywa

-Ndetse no mu gihe cyose ufite uburwayi runaka cyane cyane bugendanye n'imikorere y'umutima, banza ugishe inama muganga

-Niba wanyoye ibi binyobwa ntukanywe ibindi birimo caffeine nka Coca-Cola, icyayi, ikawa

-Imiti imwe n'imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116613/ibyo-ugomba-kwitondera-mbere-yo-kunywa-ibyongera-ingufu-116613.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)