Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel yegukanye umud... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Dubai hari kubera irushanwa ry'abafite ubumuga rya Dubai 2022 World Para Athletics Grand Prix, ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe rikaba ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022.

Niyibizi Emmanuel wari uhagarariye u Rwanda muri iyi mikino, uyu munsi wari uwa kabiri akina, aho kuri ubu yasiganwe muri metero 400. Ku mwanya wa mbere haje umunya-Iraq Juft Nder akoresheje amasegonda  51 n'ibice 68, Sambongi Yuya ukomoka muri Japan aba uwa kabiri akoresheje amasegonda 52 n'ibice 83 naho Niyibizi Emmanuel aba uwa gatatu akoresheje amasegonda 52 n'ibice 86.

Niyibizi Emmanuel bwari ubwa mbere asiganwe n'abanyamahanga

Niyibizi Emmanuel yahise yegukana umudari w'umuringa (Bronze) uba umudari wa kabiri yegukanye, kuko no ku munsi w'ejo yari yabaye uwa gatatu mu gusiganwa metero 100 akoresheje amasegonda 13 n'ibice 62, arushwa na Sambongi Yuya wabaye uwa mbere na Samvar ukomoka muri Kazakhstan wabaye uwa kabiri.

"Ndakomeza kubashimira mwese mwambaye hafi muri uru rugendo rutari rworoshye twakoze njye n'umutoza wanjye. Iri ni irushanwa rya mbere nitabiriye, none nzanye imidari ibiri, ni ishema ku gihugu ndetse n'abantoje. Uburambe nkuye muri iyi mikino iratuma ntinyuka nanafunguke mu mutwe ku buryo n'andi marushanwa ari imbere bizamfasha kwitwara neza." Ubutumwa Niyibizi Emmanuel yageneye abanyarwanda ndetse n'abamubaye hafi.

Niyibizi Emmanuel wajyanye n'umutoza we Eric Karasira barahaguruka i Dubai saa munani n'iminota 10  za n'ijoro, bagere mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa cumi n'ebyiri (06h00) za mu gitondo n'indege ya RwandAir.


Emmanuel Niyibizi yari ku nshuro ya mbere  yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga

Bakigera mu Rwanda Eric arakomeza kwitoza no kwitegura kuko mu mpeshyi y'uyu mwaka azitabira imikino ya Commonwealth izabera i Birmingham mu Bwongereza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115789/umunyarwanda-niyibizi-emmanuel-yegukanye-umudari-wa-kabiri-mu-marushanwa-yabafite-ubumuga--115789.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)