Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikiganiro wagirana n'uwo biteganijwe ko azaba umukwe wawe gishobora guhindura ibitekerezo byawe, ntabwo wanezezwa no kubona umugabo utazi inshingano ze ashyingiranwa n'umukobwa wawe. Ukeneye umuntu w'umugabo uhamye kandi uzanezeza umwana wawe!

Niba uteganya guhura n'uwo bitegenyijwe ko azaba umukwe wawe, ugomba kumubaza ibibazo bitatu bikurikira:

  1. Ni gute ushobora gukemura amakimbirane?

Umugabo nyawe ni wawundi ubasha kumenya uko akemura amakimbirane, akeneye kumenya bimwe mu bintu agomba gukora kugirango abashe kubikora mu buzima.

Umugabo mwiza azaguha ibisobanuro byumvikana kandi bisobanutse ku buryo ashobora gukemuramo amakimbirane.

Ntukihanganire umugabo udafite igitekerezo na kimwe kizima ku buryo yakemura amwe mu makimbirane asanzwe abaho mu mibanire (y'abashakanye).

  1. Ni iyihe mishinga ufite ibyara inyungu

Amafaranga agira uruhare runini mu gushyingiranwa, kubura amafaranga n'ubukene bishobora guteza ibibazo bikomeye by'ubuzima bugoye ku bashakanye.

Umubyeyi mwiza rero agomba kubaza umukwe we uburyo azabasha guhangana n'ibibazo byerekeranye n'ubukungu.

  1. Ni iki uteganyiriza abana?

Abana ni kimwe mu bice bigize urushako, umugabo mwiza ni ufite gahunda nziza ku bana be!

Umugabo ntabwo azicara ngo ategereze ko hari ikintu kiba mbere y'uko ahaguruka ngo akore, ukeneye umukwe wumva uburyo bwiza bwo kwita ku bana.

Musinga C.

 

 

The post Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/24/ibibazo-bitatu-ukwiye-kubaza-uzaba-umukwe-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)