Rusizi: Abagore 1600 bahombejwe na Covid-19 bagobotswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ubucuruzi bw'aba bagore bwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, kuko imipaka yamaze igihe ifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Mukabutera Dorcas ukorera muri koperative 'Kora Ukire' avuga ko covid-19 yamuteye igihombo agashima Pro-Femmes Twese Hamwe yamuhaye inkunga yo kuzahura ubucuruzi bwe.

Ati "Aya mafaranga azadufasha kwiteza imbere no gukemura ikibazo cy'aho gukorera hadahagije, twongere isuku, ushaka ibicuruzwa byacu abone ko dukorera ahantu heza. Azanadufasha kongera igishoro cyacu twari twarariyeho mu bihe bya Covid-19."

Uwineza Immaculée ufite ubucuruzi bw'imboga n'amafi, yavuze ko ifunga ry'umupaka ryamugizeho ingaruka kuko atabonye uko asarura inyanya yari yarahinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati"Byangizeho ingaruka kuko twari dufite umurima w'inyanya muri Congo, Covid-19 ije ihagarika ingendo ntitwajya gusarura, abaturage ba Congo barisarurira bityo ayo twashoye ntiyagaruka. Aya mafaranga rero azadukura muri cya gihombo twahuye na cyo. Nkanjye nacuruzaga ibihumbi 20 Frw, kuba bampaye ibihumbi 100 igishoro cyazamutse kandi bizazamura n'inyungu."

Iyi nkunga yatanzwe n'Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku nkunga ya Ambasade y'u Buholandi mu Rwanda.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye aba bagore kwishyira hamwe kuko bizatuma bunguka.

Ati "Tubasaba gushyira imbaraga mu gukorera mu makoperative kuko ubusanzwe buri mugore yakoraga ukwe, yambuka, rimwe na rimwe ntibace ku mipaka izwi. Kwishyira hamwe bizatuma amafaranga arushaho kubyara andi.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, yavuze ko bafite icyizere ko iyi nkunga igiye kugabanya ubukene mu baturage.

Iyi nkunga yahawe abagore 1603 bakorera mu makoperative 35 akora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ya Rusizi I na Rusizi II.

Iyi nkunga izafasha abagore kongera igishoro hazibwa icyuho cy'igihombo cyatewe na Covid-19
Umuyobozi wa Pro-Femmes/Twese Hamwe Bugingo Emma Marie yasabye abatese inkunga gukorera hamwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagore-1600-bahombejwe-na-covid-19-bagobotswe

Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment