Nshuti Muheto Divine ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 rikabya ryegukanywe na Nshuti Muheto Divineahigitse bagenzi be babiri Kayumba Darina na Keza Maolithia bageranye ku cyiciro cya nyuma.

Umuhango wo gutanga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 usimbura Ingabire Grâce ufite irya 2021 wabereye mu Ntare Conference Arena, tariki ya 19 Werurwe 2022.

Ryari ryitabiriwe na bamwe muri ba Nyampinga baryegukanye nka Miss Mutesi Jolly wa 2016 wari mu kanama nkemurampaka , Miss Iradukunda Elsa wa 2017, Iradukunda Liliane wa 2018, Nimwiza Meghan wa 2019 na Nishimwe Naomie wa 2020 ndetse na Ingabire Grace wa 2021 wagomba gutanga ikamba.

Abakobwa 20 nibo babonye itike yo kujya mu mwiherero ari nacyo cyiciro cya nyuma, gusa umwe ari we Uwankusi Lynda yaje kuvamo ku mpamvu ze.

Abakobwa 19 nibo bahataniye iri kamba, umwe ari we Ruzindana Kelia yahise agera mu cyiciro cya nyuma cy'abakobwa 11 bagombaga kuvamo Nyampinga w'u Rwanda kuko we yabonye amajwi menshi y'abamutoye.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Irizabimbuto Fidèle ukorera RBA nk'umunyamakuru usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Malik Shaffy, Niwemwiza Anne Marie ukorera KT Radio.

Abari bagize akanama nkemurampaka

Abakobwa bose uko ari 19 bakaba banyuze imbere y'akanama nkemurampaka maze bakiranwa ubwuzu bwinshi babereka ko babashyigikiye.

Nyuma yo kunyura imbere y'akanama nkemurampaka, bakaba baje gutangaza abakobwa 11 bakomeje mu cyiciro cya nyuma, barimo Ruzindana Kelia wagize amajwi menshi na Uwimana Jeannine ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Abakobwa 11 bakomeje mu cyiciro cya nyuma

1. Ruzindana Kelia [No 47]

2. Umuhoza Emma Pascaline [No 53]

3. Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]

4. Muringa Jessica [No 37]

5. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]

6. Saro Amanda [No 48]

7. Uwimana Jeannette [No 68]

8. Uwimanzi Vanessa [No 70]

9. Kayumba Darina [No 25]

10. Keza Maolithia [No 27]

11. Nshuti Muheto Divine [No 44]

Zando Band yiganjemo abize umuziki ku Nyundo, yasusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, hari kandi abahanzi nka Nel Ngabo na we wanejeje abakunzi be.

Dj Ira ni mu wari watoranyijwe kuvangavanga imiziki muri uyu muhango.

Abakobwa uko ari 11, bongeye kunyura imbere y'akanama nkemurampaka, bakabazwa ibibazo, hashakwagamo 5 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Ruzindana Kelia [47] yabimburiye abandi gukomeza muri batanu ba nyuma. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Nshuti Muheto Divine [No 44], Kayumba Darina [No 25] na Keza Maolithia [No 27] nibo babonetse muri 5 ba nyuma.

Abakobwa bageze muri 5 ba Nyuma

Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera gasiga Bruce Melodie arimo acurangirwa na Symphony Band, ashimisha ibihumbi by'abantu bari mu Intare Arena.

Bruce Melodie yasusurukije abari mu Intare Arena

Nyuma yo kwiherera katiranyije 3 bagomba kuvamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022. Kayumba Darina [No 25], Keza Maolithia [No 27]
na Nshuti Muheto Divine [No 44] nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

Babatu bageze ku cyiciro cya nyuma

Nshuti Muheto Divine ni we waje kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022, uyu mukobwa yavugishije benshi barimo na Mutesi Jolly uri mu kanama nkemurampaka, akimukubita amaso ubwo bari mu ijonjora ry'ibanze, yagize ati 'uri mwiza pe!'

Nshuti Divine w'imyaka 18, ni umwe mu bakobwa batsindiye guhagararira Intara y'Uburengerazuba, yasoje amashuri yisumbuye mu Bukungu, Imibare n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).
Afite umushinga yise 'Igiceri Program' mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n'abagore muri rusange, ngo azakora ubukangurambaga mu mashuri abana batozwe kwizigamira bakiri bato.

Akaba yegukana imodoka ya Hyundai Venue igura hagati ya miliyoni 18 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda n'ibihumbi 800 bya buri kwezi kugeza umwaka urangiye.

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda cyabaye Kayumba Darina ni mu gihe igisonga cya mbere cyabaye Keza Maolithia

Umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco n'Umurage (Miss Hertage) akaba yabaye Ruzindana Kelia akaba yegukanye miliyoni 5 z'amafarana y'u Rwanda.

Umushinga wahize indi, ukaba waragaragaje udushya ni uwa.. akaba azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi ndetse afashwe kuba umushinga we wajya mu bikorwa.

Abandi begukanye amakamba yose buri umwe yegukanye miliyoni 2.4 Frw, abo ni;

Nyampinga warushije abandi impano (Miss Talent) yabaye Saro Amanda

Nyampinga uberwa n'amafoto (Miss Photogenic) yabaye Mugabekazi Queen Ndahiro

Nyampinga wakunzwe (Miss Popularity) yabaye Nshuti Muheto Divine

Umukobwa wagaragaje ubumenyi mu kuaragaza ubumenyi ku buzima bw'imyororokere yabaye Bahali Ruth

Umukobwa warushije abandi muri siporo (sports challenge) yabaye Uwimana Marlene

Aba bakobwa kandi uko ari 19 bageze mu mwiherero, buri umwe azahabwa 20% by'amafaranga yavuye mu majwi yabamutoye.

Miss Muheto Divine n'ibisonga bye 2
Amarira y'ibyishimo yashotse
Ba Nyampinga b'u Rwanda mu bihe bitandukanye, uhereye iburyo Nimwiza Meghan (2019), Iradukunda Elsa (2017), Ingabire Grace (2021) na Nishimwe Naomie (2020) bar baje gushyigikira barumuna babo
Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda banaserutse mu mbyino gakondo
Abantu bo bari bitabiriye ari benshi
Amarira y'ibyishimo yashotse



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nshuti-muheto-divine-ni-we-wabaye-nyampinga-w-u-rwanda-2022-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)