Jorge Paixo utoza Rayon Sports arashaka kuyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino Rayon yatsinzwemo na Kiyovu Sports Jorge Paixão Santos utoza Rayon Sports yatangaje ko yifuza kugarura Rayon Sports ku gasongero ariko bikazaba umwaka utaha. Yagize ati" Igitekerezo cyanjye ubu ni ukongera gufasha Rayon Sports kongera kujya ku gasongero, bisaba igihe, bizanasaba kurangiza iyi shampiyona, tugategura neza ahazaza."

Rayon Sports ntirabasha kubona intsinzi mu mikino 4 iheruka ya shampiyona aho yanganyije na APR FC, inganya na Etoile de L'Est, inganya na Espoir FC none itsinzwe na Kiyovu.

Umuyobozi wa Rayon Sports ubwo yerekanaga umutoza mukuru yatangaje ko Rayon Sports igomba kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda gusa bisa naho Shampiyona itangiye kwanga kuko ubu Rayon Sports na Kiyovu Sports harimo amanota 15 kandi Rayon Sports ikomeje kubura intsinzi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115627/jorge-paixao-utoza-rayon-sports-arashaka-kuyisubiza-ku-gasongero-115627.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)