Icyo gihe Mukeshimana wari ufite imyaka 15 y'amavuko, yasise asama. Yari umunyeshuri [mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye] mu Mujyi wa Kigali ari na ho uwo muryango wamureraga wari utuye.
Ati 'Ndabyibuka hari tariki 9 Ugushyingo 2015, nari niriwe mu rugo nkarabya abana, maze njya kubaryamisha, nanjye ndaryama, araza amfuka ishuka mu maso, ngerageza kwirwanaho ari na ko ankuramo imyenda ndangije ndatuza arabikora.'
Yakomeje agira ati 'Amaze kubikora [kumusambanya] ambwira ko nimbivuga azanjugunya mu cyobo cy'amazi, naracecetse gusa ndarwara mara nk'ibyumweru bitatu nararembye.'
Hashize amezi abiri, Mukeshimana aza kumenya ko yasamye, yigira inama yo gutoroka ava muri urwo rugo ajya mu wundi muryango ari na bo yahise abwira agahinda k'ibyamubayeho ndetse bamujyana kwa muganga ibipimo bigaragaza ko atwite inda y'amezi abiri arengaho iminsi mike.
Ati 'Nagiye kuba mu wundi muryango, ndabibabwira bamfasha kumujyana muri polisi kuko babimubazaga akabihakana.'
Mukeshimana yahise ajyanwa muri Isange One Stop Center, Ishami rya Kacyiru amarayo ibyumweru bibiri, nyuma bitewe n'uko atagiraga ababyeyi, yahise ajyanwa mu Kigo cya Centre Marembo, abamo kugeza amaze kubyara.
Umugabo wamuteye inda, yaraburanye, arakatirwa imyaka 25, arafungwa, nyuma aza kurekurwa bitegetswe n'Urukiko ku bw'impamvu yagaragaje zirimo kwita ku bana yasize ndetse n'uwo yabyaranye na Mukeshimana.
Uwo mugabo yaje kwemera umwana yabyaranye na Mukeshimana, gusa ntabwo amufasha cyangwa ngo akore inshingano za kibyeyi.
Inkuru ya Mukeshimana ijya gusa cyane n'iy'abandi benshi baganiriye na IGIHE, barimo uwitwa Uwurukundo Assia wo mu Murenge wa Kimisagara, we watewe inda n'umusore wari wamuhaye ikinini gisinziriza.
Avuga ko uwamuteye inda yaje gufatwa arafungwa nyuma y'imyaka ibiri arafungurwa [avuga ko atazi uko byagenze] ashaka undi mugore, yanga kwandikisha mu irangamimerere uwo mwana yabyaranye na Uwurukundo.
Uwo musore yafunguwe mu 2017, nyuma y'imyaka ibiri ateye inda uwo mukobwa.
Yagize ati 'Baramufunze, iwabo bakansaba ko njya kumuvugira [..] icyo nzi ni uko bamugabanyirije imyaka bari bamukatiye 25, bamukatira 10 nyuma aza gufungurwa, ambwira ko iwabo batanze ruswa kugira ngo afungurwe.
Guhabwa akato mu muryangoâ¦
Aba bangavu babyaye baganiriye na IGIHE bagaragaza ko imiryango bakomokamo cyangwa ababareraga babahaga akato.
Mukeshimana ati 'Imiryango yahise inyanga, bamwe banshinja uburangare abandi bavuga ko nafungishije uwo mugabo, ndagenda ndiheba, mbaho njyenyine.'
'Guterwa inda ngatereranwa n'imiryango, birababaza, ugira igikomere, ukicara wumva wigunze kuko umuryango ntabwo wakumva ko ushoboye cyangwa hari ikintu wakora kizima, ahubwo uzahora ubyara. Uguma muri bwa bwigunge bw'amateka mabi yakubayeho.'
Uwurukundo avuga ko 'Mu rugo babyakiriye nabi, ndahunga njya kuba mu miryango, ngaruka inda imaze kugaragara, nabwo nabayeho mu buzima bubi kuko ntabwo nongeye kugira ijambo cyangwa ubundi burenganzira.'
Umwihariko wa Uwurukundo ni uko kugeza ubu umwana we afite imyaka itanu n'amezi atandatu, ntabwo yari yandikwa mu irangamimerere ndetse ntabwo yari yabonana na Se umubyara.
Umuyobozi wa Centre Marembo Organization, Nsabimana Nicolette, avuva ko umwana iyo yatewe inda, adakwiye kujugunywa cyangwa ngo ahabwe akato.
Ati 'Ababyeyi bakwiye kumenya kubahiriza inshingano, kugira ngo umwana aterwe inda njyewe mbona umubyeyi yagakwiye kubimurinda, ariko mu gihe noneho bibaye ngombwa ko aterwa inda, ntabwo hakwiye kubaho kumuha akato.'
Yakomeje agira ati 'Afite uburenganzira bwo kwiga, agakorerwa ibyo abo bavukana bakorerwa n'ibindi byose bigenerwa umwana. Ibyo kandi akabikorerwa ndetse n'umwana yabyaye akitabwaho.'
Icyizere cy'ahazazaâ¦
Nka Mukeshimana yabyaye afite imyaka 16, amara igihe gito afashirizwa mu Kigo cya Centre Marembo aho yigiye kudoda imyenda, ndetse na nyuma aza kujya kwimenyereza mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.
Yaje kubona akazi ko kudoda imyenda, arakora agura imashini idoda imyenda, atangira kujya yiyishyurira inzu, akita ku mwana we.
Uretse kuba afite imashini idoda imyenda, afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse ni umwe mu bafashwa n'Ikigo cya Centre Marembo kwiga gutwara moto.
Aba babiri bahuje ikibazo n'abandi bagera kuri 30 bose biga muri Centre Marembo, batewe inda, batabwa n'imiryango yabo ariko kuri ubu barimo kwiga gutwara ibinyabiziga, ubwubatsi n'indi myuga.
Nsabimana uyobora Centre Marembo avuga ko abatewe inda ari abangavu iyo bahawe uburenganzira n'ubushobozi bashobora gukora bakiteza imbere.
Ati 'Ni ibintu maze kubona, hari benshi banyuze hano bize imyuga ibateza imbere kandi kuri ubu bibeshejeho n'abana babyaye ndetse bamwe ubu bafasha imiryango yabo.'
Inda ziterwa abangavu, umutwaro ku gihugu
Raporo yasohowe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare 2022, yagaragazaga ko abana b'abakobwa ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 batewe inda mu 2021.
Muri rusange mu 2019 ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 nibo bari batewe inda mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 yongera kuzamuka mu 2021 igera ku bihumbi 23.
Intara y'Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y'imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y'imyaka 17.
Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, Gatsibo ifite 1574 na Kirehe ifite abana 1365.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc, itangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha ababyaye bataruzuza imyaka y'ubukure gusubizwa mu buzima busanzwe, bagafashwa gusubira mu mashuri.
Umuyobozi ushinzwe politiki y'itangazamakuru muri Minaloc, Peacemaker Mbungiramihigo ati 'Bafashwa kandi guhuzwa n'amahirwe yo kwiteza imbere mu makoperative, imyuga ndetse hanashyizweho gahunda yihariye yo kwita ku mibereho y'umubyeyi n'umwana.'
Impuguke n'abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko amakimbirane yo mu miryango, ubuzererezi mu bana, ibiyobyabwenge, guta ishuri, kuba ababyeyi benshi bataganiriza abana ku buzima bw'imyororokere n'ibindi ari zimwe mu mpamvu zituma abangavu baterwa inda.
