Musanze: Abatwara amagare bisunga amakamyo ahaterera bongeye kwihanangirizwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingeso ikunze kugaragara ku bantu batwara amagare bagera ahaterera bagafata ku modoka nini ziba zigenda buhoro ariko hakaba n'igihe bibagirwa kuzirekura mu gihe bageze ahatambika cyangwa ahamanuka barekura bakiroha mu muhanda bigateza impanuka zihitana n'ubuzima bw'abantu.

Mu gikorwa cyo kurandura iyi ngeso cyakozwe na Polisi ku wa 19 Werurwe 2022, ifatanyije na Koperative y'abanyonzi, hafashwe abantu barindwi, bagendaga bafashe ku modoka amagare yabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bene yo bigishwe ububi bwabyo banacibwe amande kandi ngo iyi gahunda izakomeza hagamijwe gukumira impanuka byatezaga.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yibukije abatwara amagare ko ibyo bakora ari bibi abasaba kubireka.

Yagize ati" Nyuma y'igihe kinini Polisi ikangurira abatwara amagare bafite ingeso yo gufata ku modoka igenda kubireka kubera impanuka biteza no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bigaragara ko iyo ngeso hari abakiyifite twibutsa ko bakwiye kubicikaho burundu."

"Tuributsa abo batwara amagare kugira uruhare mu gukumira no kwirinda guteza impanuka, birinda gufata ku modoka igenda ndetse no kubahiriza amasaha yo kuba bavuye mu muhanda. Turaburira abo batubahiriza amabwiriza ko hari ibihano bibateganirijwe kandi ntituzakomeza kurebera mu gihe badacitse kuri iyo ngeso bazabihanirwa."

Nta mubare w'impanuka ziterwa n'iyi myitwarire y'abanyamagare bagenda bafashe ku modoka wagaragajwe ariko hari aho bigaragara mu mpanuka zimwe na zimwe aho abanyamagare bagongwa kubera bene iyi myitwarire.

Muri aya mezi atatu ashize, mu Karere ka Musanze honyine impanuka nk'izi zahitanye abantu bane bagiye binjira mu mihanda batarebye neza ko harimo ibindi binyabiziga bikabagonga, abandi bakagwa kubera ko babaga bari kugenderana ku muvuduko nk'uw'imodoka bari bafasheho bagahutara.

Abanyonzi bafata ku makamyo agenda bari mu bateza impanuka mu mihanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abatwara-amagare-bisunga-amakamyo-ahaterera-bongeye-kwihanangirizwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)