Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco batangije ukwezi k'umuco mu mashuri yose yo mu gihugu, abanyeshuri basabwa.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ishuri rya Kampanga mu Murenge wa Kinigi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kwirinda ibibarangaza birimo n'ibiyobyabwenge bitandukanye ahubwo bagaharanira guhesha u Rwanda ishema.
Ati" U Rwanda ni umushinga w'abakurambere bacu wo kubaka igihugu cy'igihangage gifite aho kerekeza. Iyo umwana w'u Rwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko yarwo, ni njye uzakirwanira uwo ni wo muco w'ubunyarwanda. Rubyiruko bana b'igihugu mumenye ngo uwatamiye u Rwanda ntatamira itabi, ntatamira ibiyobyabwenge, ntatamira ibimwangiza."
Yakomeje agira ati" Turifuza ko twafata ukwezi kose dufatanyije n'abarezi ndetse n'ababyeyi dusobanura indangagaciro z'Abanyarwanda, dusobanura umuco kugira ngo aba bana tubatamike u Rwanda bamenye icyerekezo cy'u Rwanda n'umusanzu wabo n'icyo bategerejweho nk'abana b'u Rwanda."
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB, Dr Mbarushimana Nelson, avuga ko muri iyi gahunda bazafasha abanyeshuri kurangiza amasomo bafite indangagaciro zo gukunda igihugu bihujwe n'andi masomo yari asanzwe atangwa ariko agomba guhuzwa n'umuco kugira ngo abanyeshuri bazasohoke bakunda igihugu n'abagituye.
Yagize ati" Dufite inshingano zo kuzamura ireme ry'uburezi ry'uburezi kandi mu byo twigisha n'umuco urimo, buri munsi umwarimu azajya agerageza kuganiza abanyeshuri ku ndangagaciro z'umuco Nyarwanda, hari amasomo yandi asanzwe atangwa ariko agomba guhuzwa n'umuco kugira ngo abanyeshuli bazasohoke bakunda igihugu n'abagituye."
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko mu byo bungukiye muri iyi gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri, bavuga ko impamba bahawe izabafasha kurushaho gukora ibikorwa byo gukunda igihugu banirinda ingeso mbi zihabanye n'indangagaciro za Kinyarwanda.
Iradukunda Lambert ni umwe muri bo, yagize ati" Isomo nkuyemo ni ukwirinda ingeso mbi zose zirimo nko kwishora mu biyobyabwenge no kuba abari bacu bari guterwa inda batateganyije, ikindi ni uko ibyo dukora byose tugomba kugendana u Rwanda nk'Abanyarwanda, tugomba gushyira hamwe tugendeye ku ndangagaciro Nyarwanda."
Umuhoza Emelyne nawe yagize ati" Twari dusanzwe twiga indangagaciro ariko mu byo Minisitiri yatubwiye ko aho tugiye hose tugomba kugendana u Rwanda, icyo tugiye gushyira imbere ni ugukunda igihugu. Tuzabikora binyuze mu kwihesha agaciro twirinda ingeso mbi zose, dukunda igihugu no kugikorera."
Iyi gahinda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyaruguru izakomereza mu bigo byose by'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu gihugu hose higishwa umuco muri ayo mashuri.
Igamije kwigisha no gutoza umuco Nyarwanda mu banyeshuri bo mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye kugira ngo bakure barangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, kurema mu banyeshuri umuco wo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n'umurimo bihereye mu kwimakaza umuco mu bakiri bato n'urubyiruko.
Igamije kandi gukundisha abanyeshuri ururimi rw'ikinyarwanda, kugiha agaciro, kugisigasira no kugikomeraho nk'ururirimi gakondo rw'Abanyarwanda.

