Uyu mushoramari yatorotse ubutabera bw'u Rwanda mu 2011, aho bwari bumukurikiranyeho ubwambuzi nyuma aza kuburanishwa adahari akatirwa igifungo cy'imyaka itanu.
Ni umwanzuro Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru ruri i Kimironko rwasomye ku wa 27 Nzeri 2012.
Loyd ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri icyo gihugu ndetse ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, yashyikirijwe Urukiko.
Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Milimani, rwategetse ko akomeza gufungwa kugeza ku wa Gatanu ubwo hazatangazwa umwanzuro warwo.
Umushinjacyaha, Catherine Mwaniki, yasabye ko afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Inland Container Depot, iminsi 21 mu gihe hategerejwe ko yoherezwa mu Rwanda.
Nathan wunganiwe n'abanyamategeko barimo Cliff Ombeta na Danstan Omari bamaganye ubusabe bw'Ubushinjacyaha bavuga ko umukiliya wabo agomba guhita arekurwa.
Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko uyu mugabo aramutse arekuwe yahita atoroka agasubira muri Amerika.
Umwanzuro w'Urukiko Rukuru rwa Milimani ku kuba uyu mugabo agomba guhita yoherezwa mu Rwanda agafungwa, uzasomwa n'Umucamanza, Bernard Ochoi ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2022.
Nathan wavukiye i Mombasa muri Kenya mu 1970, yaje mu Rwanda mu 2008, aje gushora imari atangiza umushinga wa DN International wari ugamije kubaka no gucuruza inzu zo kubamo.
Uyu mugabo yaburanishijwe adahari n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru rumuhamya ibyaha byo kugurisha ikintu cy'undi no gutanga ingwate ku kintu kitari icyawe.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yashoye imari mu kubaka inzu akajya azigurisha binyuze mu kigo cya DN International.
Ngo iki kigo cyubatse inzu 28 mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro maze kiyagurisha abantu batandukanye kandi izo nzu n'ikibanza ariho byaratanzweho ingwate muri FINA BANK [yaje guhinduka KCB Bank], kandi icyo kigo ntikibimenyeshe abo kigurishije nabo icyo kibazo.
Byongeye ngo no muri izo nzu zari mu bugwate hari izo KCB Bank, yashyize ku rutonde rw'izagombaga gutezwa cyamunara kandi bene zo bararangije kwishyura Nathan Loyd amafaranga yo kuzigura.
Ku wa 27 Nyakanga 2012, ubwo hasomwaga umwanzuro w'Urukiko, rwavuze ko rwarasuzumye ibyagaragajwe n'Ubushinjacyaha cyane ko Nathan yaburanaga adahari kuko yari yaramaze gutoroka.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kacyiru, rwemeje ko Nathan ahamwa n'icyaha cyo kugurisha ibitari ibye, icy'ubwambuzi bushukana n'ububeshyi.
Rwemeje kandi ko hari impurirane y'imbonezamugambi ku byaha bihama Nathan, ndetse ko agomba gufungwa imyaka itanu muri gereza.
Urukiko kandi rwahise rutegeka Nathan gutanga amagarama y'ibyakozwe byose muri uru rubanza angana na 11.850Frw, atayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka akagurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
