Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikoranabuhanga nk'intwaro yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 2 Gashyantare 2022, ubwo yafunguraga Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ishoramari ryateguwe n'u Rwanda [Rwanda Business Forum] mu Mujyi wa Dubai ahari kubera Imurika Mpuzamahanga rya Dubai.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego n'ibigo bya leta, ibyigenga haba ku ruhande rw'u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye byitabiriye Expo Dubai 2020.

Abashoramari bitabiriye bari benshi cyane bagaragaje inyota yo kumenya byinshi ku Rwanda no kureba uburyo bakwinjira ku isoko ryarwo ndetse n'iry'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ishusho y'ubukungu bw'u Rwanda mbere gato ya Covid-19 no mu bihe by'icyorezo, uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana nacyo n'ingamba zashyizweho mu kuzahura ubukungu.

Raporo zitandukanye zigaragaza u Rwanda nk'igihugu gikomeje kwihuta mu bukungu, korohereza abarushoramo imari n'izindi politiki zirimo umutekano n'izashyizweho na leta mu kwihutisha iterambere.

Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwabaye igihugu cya Afurika cyakataje mu kwihuta ku muvuduko w'ubukungu, kugeze ku mwaduko w'icyorezo cya Covid-19 rwageze ku mpuzandengo ya 8% mu kuzamuka k'ubukungu. Ni urwa Kabiri mu gutangira no korohereza ishoramari muri Afurika.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ishoramari by'umwihariko iry'abaturutse mu bihugu by'amahanga ari kimwe mu bintu by'ingenzi byafasha gukomeza kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

Yavuze ko 'Urwego rw'abikorera ruzagira uruhare mu kongera kwiyubaka no kugira iterambere rirambye. Twe nka guverinoma twizera urwego rw'abikorera.'

Yakomeje agira ati 'Ishoramari ry'abikorera harimo n'iritaziguye ry'amahanga rizagira uruhare rw'ingenzi mu kuziba icyuho hagati cy'imari mu iterambere ry'igihugu.'

Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo guhanga ibishya mu kubaka no gushyiraho politiki zo koroshya ishoramari.

Ati 'Tuzibanda ku gushyigikira ishoramari rya ngombwa kandi ritanga umusaruro ku rwego rw'ubukungu ari nabyo tumurika muri iri huriro.'

'Icya kabiri, ndashaka kwerekana akamaro ko guhanga ibishya mu ikoranabuhanga. Icyorezo cyatweretse uruhare rukomeye rw'ikoranabuhanga mu bucuruzi no gukomeza kwihutisha impinduka ziganisha ku kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.'

Yakomeje agira ati 'Ni muri urwo rwego, u Rwanda rwashoye imari mu kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa mu ikoranabuhanga no guha abantu ubumenyi kandi rwiyemeje gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga.'

U Rwanda rukomeje gushora imari mu kugeza internet aho itagera kandi yihuta cyane cyane mu mashuri, mu mavuriro no mu zindi nzego za Leta.

Hari kandi gushyira ikoranabuhanga mu myigishirize, muri serivisi z'ubuzima, guhugura Abanyarwanda batandukanye mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga no gufasha abafite impano mu ikoranabuhanga.

Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakomeje agira ati 'Byongeye kandi, iki cyorezo cyatwigishije ko turi kumwe twese. Ntabwo dushobora gushingira ku bucuruzi bunini gusa, ubukungu bwacu akenshi bushingiye ku bucuruzi buto n'ubuciriritse kuko ni bwo nkingi y'ubukungu bwacu kandi ni ko bizakomeza kugenda mu kubaka ubukungu burambye nyuma ya Covid-19.'

Yakomeje agira ati 'Hamwe n'amasomo twavanye kuri iki cyorezo, tugomba kongerera imbaraga tukanategura ubucuruzi buto n'ubuciriritse kugira ngo twizigamire ahazaza mu kwisanisha n'ibibazo bishobora kudutungura.'

'Ku bw'ibyo, aho twibanda cyane ni ugukurura abashoramari bazashyiraho inganda n'isoko rishya ku bucuruzi buto n'ubuciriritse.'

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yibukije ko u Rwanda rukurura abashoramari kandi bashobora kurufasha mu kugira uruhare mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Yashimye umubano w'u Rwanda na UAE

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ari umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka y'ubufatanye n'ubutwererane ari hagati y'ibihugu byombi.

Ati 'Uyu munsi twishimira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byacu, hamwe n'ubucuruzi n'ishoramari rikomeje kwaguka kuva mu myaka yashize.'

Mu bijyanye n'ubucuruzi, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda kuko ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi mu 2020 bwari miliyoni 900$.

Mu 2020, ibyo u Rwanda rwacuruje muri UAE byari 20% by'ibyo rwacuruje mu bihugu byose byo ku Isi.

Dr Ngirente yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni umufatanyabikorwa w'ingirakamaro ku bukungu bw'u Rwanda.'

Yakomeje agira ati 'Kubakira ku bufatanye busanzwe buhari ni ingenzi mu gukomeza gushyiraho urubuga nk'uru rw'ibiganiro ku bucuruzi n'ishoramari kugira ngo dusangizanye amahirwe azakomeza gufasha mu kwagura ubucuruzi n'ishoramari rihuriweho.'

Abandi batanze ibiganiro muri iyi nama harimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko gushora imari mu bucuruzi buto n'ubuciriritse byakemura ibibazo byinshi mu Rwanda
Abashoramari benshi bitabiriye iyi nama yateguwe n'u Rwanda bagaragaje inyota yo kurumenyaho byinshi no kuba barushoramo imari
Ni ihuriro ryitabiriwe n'abashoramari baturutse impande zose z'Isi
Nick Barigye, Umuyobozi wa Rwanda Finance Ltd iyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi n'Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center), na we yatanze ikiganiro muri iyi nama
Rwiyemezamirimo akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo, Vusi Thembekwayo na we ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama ku bucuruzi n'ishoramari yateguwe n'u Rwanda
Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo, Oluwatosin Ajibade uzwi ku izina rya Mr Eazi ni umwe mu batanze ikiganiro mu Nama Mpuzamahanga yateguwe n'u Rwanda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama ku ishoramari
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu cy'u Rwanda n'abayobora ibigo bya leta n'ibyigenga bitabiriye ibi biganiro

Amafoto ya IGIHE: Mucyo Serge




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-intwaro-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)