Mfite ubwoba ko bizafata ibinyejana ngo habon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kamichi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza uko abona umuziki nyarwanda, cyane cyane agaragaza Meddy nk'umuhanzi yubaha kandi wakoze ibintu by'agatangaza.

Yanditse agira ati:  'Uyu muntu [Meddy] aragutse cyane kuruta Impala, ntimunyumve nabi, Impala ni abanyabigwi ariko bo byabasabye kugira impano gusa kugira ngo babashe kwamamara nk'uko tubazi; '

Akomeza agaragaza ko Meddy we byamusabye kunyura mu mbogamizi zinyuranye zirimo kuvukira mu buhungiro, ndetse nyuma akaza no kujya hanze muri Amerika aho yageze agatangira ubuzima bundi bushya, nyamara nabwo akongera agakuza impano ye. 

Yagize ati: 'Ariko Meddy we yavutse ari impunzi mu gihugu cy'u Burundi, binamusaba guhangana na showbiz yacu yari ikiri hasi inagoye, nyuma biba ngombwa ko yongera kuba imahanga...'. 

Asoza agira ati: 'Ndamwubaha, ariko ntewe ubwoba ko bizafata ibinyejana ngo mu Rwanda haboneke undi nkawe.'

Ibi Kamichi abitangaje mu gihe ari umwe mu bafite amateka ahambaye yaba mu itangazamakuru rishingiye ku myidagaduro, no mu muziki yatangiye mu mwaka wa 2009 akaza gushyira no hanze Album zigera kuri eshatu.

Kamichi atewe ubwoba no kuba bizafata ibinyejana ngo u Rwanda rwongere kugira umuhanzi ugera kubyo Meddy amaze kugeraho

Kamichi yahamije ko yubaha Meddy kubera ibyo yakoze mu muziki n'Impala zitabashije

Ubutumwa bwa Kamichi
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114812/mfite-ubwoba-ko-bizafata-ibinyejana-ngo-haboneke-undi-nkawe-kamichi-yacyeje-meddy-114812.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)