Kuri iyi tariki, umuntu asomye ahereye imbere abanza 2 inshuro ebyiri, nk'uko biri ku gihe umuntu asoma ahereye inyuma mu gihe kandi hagati hari zeru zikurikiranye na kabiri.
Palindrome ni ijambo rikomoka mu kigereki 'palindromos' bisobanura 'gusubira inyuma ku yindi nshuro'. Bwa mbere ryavuzwe na Henry Peacham wari umusizi ndetse n'umwanditsi w'ibitabo mu mwaka w' 1638.
Iminsi ya Palindrome ibaho mu gihe itariki ishobora gusomwa kimwe ku muntu usoma ahereye inyuma n'usoma ahereye imbere.Â
Ku mbuga nkoranyambaga z'abatuye mu bihugu byateye imbere, hasakaye inyandiko zijyanye n'umunsi wa Palindrome (22/02/2022), aho benshi bagiye bawitirira bimwe mu byanditswe mu bitabo cyangwa ibyo batekereza.
Abakoresha urubuga rwa Twitter barimo kwandika imibare umunani ifatanye 22022022, aho mu ndimi zivugwa habanje ukwezi imbere y'itariki bo berekanye ko iki cyumweru cyose kizaba kigizwe n'iminsi ya Palindrome.
Muri America, ikigo cy'igihugu gishinzwe ikirere (NWS Anchorage) ku rubuga rwa Twitter, bagize bati 'Reka dufate akaruhuko muri ibi bihe byose kandi 'dutekereze' ku kintu gishimishije! Ni icyumweru cya Palindrome! Ibi bivuze ko buri munsi muri iki cyumweru, ushobora gusomwa kimwe imbere n'inyuma! Ni 'indorerwamo!' Ntutwizeye ?? Reba ishusho yacu kandi 'twigaragaze',Â