Akarere ka Karongi ni kamwe mu dukeneye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya igwingira mu bana.
Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, abagize Inama y'Igihugu y'Abagore bakoreye umuganda wo gushishikariza abaturage kwimakaza isuku banatera ibiti by'imbuto birimo ibinyomoro n'amapapayi mu Murenge wa Murundi.
Uwiduhaye Consolée yabwiye IGIHE ko ibi biti by'imbuto bazabifata neza kugira ngo bizabafashe kurwanya imirire mibi.
Ati "Nibitangira kwera, tuzajya turya imbuto duhe n'abana bave mu mirire mibi".
Siborurema Innocent yashimye ubuyobozi bwabatekerejeho bukabagenera ibiti by'imbuto ziribwa.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Karongi akaba n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi yavuze ko bateguye uyu muganda mu rwego rwo kwegera abagore no kubafasha kwesa imihigo y'abagore.
Ati "Twahisemo gutera ibiti by'imbuto kubera ko akarere kacu ka Karongi gafite ikibazo cy'abana bagwingiye, gafite abana bafite imirire mibi. Mu bikorwa byakozwe hubatswe n'uturima tw'igikoni mu rwego wo gufasha abaturage kubona imboga.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburengerazuba, Kayitesi Dative yavuze ko uyu muganda uri muri gahunda bise 'Mugore Seruka wese imihigo' aho buri cyumweru bazajya basura abagore bakabafasha kwesa imihigo ya ba mutima w'urugo yigajemo gahunda zo gufasha umuryango nyarwanda kugira imibereho myiza, urya indyo yuzuye no gutura ahantu hafite isuku.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Nsengimana Denis, yasabye abaterewe ibiti by'imbuto kubifata neza.
Muri uyu Mudugudu wa Mujyojyo hatuye abimuwe mu manegeka, n'abasenyewe n'ibiza. Hatewe ibiti 2500 by'ibinyomoro na 300 by'ipapayi.



