Kayonza: Inzu ebyiri z'abaturage zahiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo nzu zahiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2022, iya mbere ni iya Ndizeye Evariste utuye mu Mudugudu w'Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, aho yahiriyemo ibintu byose yari afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko nta muntu n'umwe wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka ahubwo hangirikiyemo ibintu byinshi birimo n'amafaranga 574.000 Frw umugore w'uyu mugabo yari yagujije mu itsinda.

Yagize ati "Ni ikibazo cy'insinga zitashyizwemo neza mu nzu, ni amakuru twahawe na nyiri nzu, hahiriyemo ibikoreho byose birimo matelas, ibitanda, n'ibindi byose byari biyirimo, abantu babashije kuyivamo amahoro."

Gatanazi yavuze ko Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze izimya umuriro utarakwira ku zindi nzu.

Abaturanyi bashakiye uyu muturage inzu yo kubamo n'ibindi byangombwa nkenerwa, ubuyobozi bw'Akarere na bwo ngo bwiyemeje kumufasha kubona ibindi byose azakenera ngo kuko nta kintu na kimwe yasigaranye.

Indi nzu yahiye ni iy'umuturage witwa Bizimana Joseph utuye mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama wari usanzwe acuruza ibikoresho bya moto hakaba hahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni 4 Frw.

Ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, bugasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakirinda gukoresha abakozi batujuje ibisabwa.

Inkongi yangije inzu n'ibyari biyirimo byose
Ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye inkongi, bugasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-inzu-ebyiri-z-abaturage-zahiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)