Inyana zirenga 80 zimaze kwicwa n'inyamaswa itaramenyekana mu nzuri za Gishwati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo kimaze igihe ariko cyagize ubukana uhereye mu mezi make ashize ndetse cyongereye impungenge mu borozi kubera amatungo yabo akomeje kwibasirwa.

Inyana z'imitavu ni zo zikunze kwicwa no kuribwa n'iyo nyamaswa itaramenyekana neza.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative y'aborozi b'inka mu Karere ka Nyabihu, Gad Tegeri, yabwiye IGIHE ko imibare y'inyana zimaze kumenyekana ko zishwe ugera kuri 81 aho mu Karere ka Nyabihu hari 51, Rutsiro 8 naho Ngororero zikaba ari 22.

Tegeri yavuze ko iyo nyamaswa yabanje muri Ngororero nko mu 2019 ihamara nk'amezi atandatu yimukira muri Rutsiro ihamara igihe gito na ho ihava ijya Nyabihu aho imaze nk'umwaka.

Yagize ati "Yabanje kurya inka icyenda bavuga ko ari imbwa hashira igihe itarongera kugira iyo yakura. Kuva mu kwezi kwa munani nibwo yakoze ibara ku buryo buri munsi yagombaga kurya inka."

Yakomeje avuga ko ku bantu bazi iby'inyamaswa nk'abashumba bakuze babonye ibimenyetso byemeza ko ari impyisi hashingiwe ku buryo ifata amatungo no kuba igera nijoro igahuma.

Ibi byiyongeraho kuba yagaragaye inshuro ebyiri mu Murenge wa Muringa na Rambura muri Nyabihu aho yafashe inka bakayitesha n'aho yahuye n'umuturage agatabaza bagenzi be bakamutabara.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko
hatangiye gufatwa ingamba z'uburyo iki kibazo cyakemurwa, zirimo gushyira camera mu nzuri kugira ngo iyo nyamaswa ibashe kumenyekana neza.

Yavuze ko Camera zafashe impyisi, ingunzu n'imbwa z'agasozi ariko atahamya ko muri izo hari iyica inyana kuko mu zishwe harimo n'incuke.

Guverineri Habitegeko ntiyatangaje umubare nyirizina w'inyana zishwe ariko ahamya ko ari ikibazo gihangayikishije.

Ati 'Aka kanya nta mibare mfite y'izimaze kwicwa ariko nubwo yaba imwe ni ikibazo ku baturage ni yo mpamvu inzego zose zahagurutse kugira ngo dushake igisubizo ariko tubwira n'abaturage kubaka ibiraro by'inyana ku buryo iyo nyamaswa itabona aho ica kuko iraza ikazisanga ku gasozi nijoro n'abafite inzuri basabwa gushyiraho inzitiro.'

Guverineri Habitegeko yavuze ko ba nyiri amatungo na bo bagomba kuba maso izindi nzego zikabafasha nk'uko kuri ubu RDB yamaze kuhageza imitego ifata inyamaswa zikiri nzima.

Yakomeje agira ati 'Turakangurira abaturage bafite ubumenyi mu gukoresha imitego itica kuza bakadufasha tukayitega; ho harimo n'agahimbazamusyi ku muturage uzayitega tukabasha kuyifata.'

'Ikindi dukangurira aborozi ni ugushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganire ikigega cy'ingoboka kibishyura ngo badakomeza guhomba mu gihe yaba itarafatwa.'

Habitegeko yavuze ko abafite inka zishwe n'iyo nyamaswa bazishyurwa n'Ikigega cy'Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) ndetse ko kuri uyu wa Gatatu hafashwe umwanzuro wo guhamagaza iki kigega kwegera aborozi no kubigisha uko bakora raporo byihuse kuko ubusanzwe bakora raporo bibagiwe ibimenyetso by'ingenzi.

Kujya mbyukira kuri izi message nanjye bimaze kuntera ubwoba. @RDBrwanda @cakamanzi @zniyonkuru turabinginze mudufashe kuko nimwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutanda kudutabara niko inka zishira 🙏🙏.
Iyi nayo cyayiriye ijoro ryakeye. pic.twitter.com/SvsyIMPWMi

â€" IBERE RYA BIGOGWE🇷🇼🇷🇼❤ (@Ngabo_Karegeya) February 2, 2022

Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Governor @HabitegekoFran1 yabagezeho hamwe na team ( @Rwandapolice @RDBrwanda ) mufate ingamba zikomeye, zirambye kdi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kuraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe. https://t.co/za9xedlMxp

â€" Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) February 2, 2022

Mwiriwe,
1/2 Iki kibazo turi gufatanya n'inzego z'ibanze ndetse n'iz'umutekano kugikemura. Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n'ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye.

â€" Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

2/2 Turashishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine. Ejo tuzongera duhure n'aborozi, akarere, n'inzego z'umutekano turebe izindi ngamba nshya.

â€" Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 2, 2022

Imwe mu nyana zishwe n'inyamaswa bivugwa ko itaramenyekana mu nzuri za Gishwati



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyana-zirenga-80-zimaze-kwicwa-n-inyamaswa-itaramenyekana-mu-nzuri-za-gishwati

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)