Mbonizana Felix uzwi nka Pablo wabaye umutoza wungirije wa Bugesera FC, yitabye Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko Pablo yitabye Imana.
Uyu mugabo akaba yazize uburwayi aho yari amaze igihe arwaye Diabete.
Ku wa Kabiri w'iki cyumweru ubwo Bugesera FC yatangazaga ko yatandukanye na Mbarushimana Abdou, amakuru avuga ko na Pablo yari yasezerewe.
Pablo yinjiye muri Bugesera FC muri 2020 yazanye na Abdou aje kumwungiriza nk'uko yari umwungiriza we muri AS Muhanga.
Pablo yitabye Imana
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwari-umutoza-wa-bugesera-fc-yitabye-imana