Umuryango wa Rusesabagina wemeje ko atazitabira urubanza rw'ubujurire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Paul Rusesabagina n'abanyamategeko bawunganiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, bavuze ko Rusasabigina atazaba ari mu rubunza rw'ubujurire na begenzi be ruteganijwe ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

Umukobwa wa Rusesabagina,Carine Rusesabagina,yabwiye BBC ko ngo urubanza rwa se ari nk'ikinamico ngo bo bazakomeza kumukorera ubuvugizi batazajurira.

Yakomeje avuga ko babonye imyanzuro y'urubanza yemeza ko isi yose ngo yabonye ko afunzwe mu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu yavuze ko impamvu se atazajurira ngo ari uko urubanza rwe rutakurikije amategeko kuko ngo bamugejeje mu Rwanda ashimuswe.

Alain Mukuralinda, umuvugizi wa leta y'u Rwanda,yavuze ko ibisobanuro by'umuryango wa Paul Rusesabagina ku mpamvu zitumye atazitabira urubanza rw'ubujurire nta shingiro zifite.

Yavuze ko iby'uyu muryango uvuga ko babonye imyanzuro y'urubanza bitumvikana kuko ngo batavuze igihe bayiboneye n'igihe bifuzaga ko bayibona.

Yavuze ko nyuma y'aho Ubushinjacyaha bujuriye,bwashyize inyandiko aho bagombwaga kuzibona yaba muri gereza,muri system no kuyiha abavoka.

Abajijwe impamvu u Rwanda rwanze ko abavoka mpuzamahanga ba Rusesabagina baza mu Rwanda kumuburanira,Mukuralinda yagize ati "Ko ibyo bikorwa n'ingaga z'abavoka baba bujuje ibisabwa ngo bamwunganire?."

Muri Nzeri umwaka ushize,Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25,kubera bimwe mu byaha aregwa by'iterabwoba, agirwa umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina - wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi - ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwarajuriye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuryango-wa-rusesabagina-wemeje-ko-atazitabira-urubanza-rw-ubujurire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)