Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'akarere ka Nyanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y'imyaka 4 mu mikoranire n'akarere ka Nyanza ikomokamo.

Mu ngengo y'imali, Akarere ka Nyanza kazajya kagira ayo gaha Rayon Sports nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga.

Icyakora ntihavuzwe ibyo aka karere kazajya gaha Rayon Sports ikomeje gushaka abaterankunga mu rwego rwo kwiyubaka.

Nyuma y'imyaka myinshi iba mu mujyi wa Kigali, Rayon Sports yimukiye mu karere ka Nyanza aho yavukiye ikorewa ibirori bimeze nk'ubukwe kuwa 18/09/2012.

Kuva mu mujyi wa Kigali yerekeza i Nyanza yari iherekejwe n'imodoka z'urwererane abafana baririmba babyina bavuza vuvuzela, induru nyinshi z'urusobe, imirishyo y'ingoma n'ibindi.

Mu nzira zose yanyuragamo niko yasangaga abaturage bayitegerereje ku mihanda babona ihingutse bose bagakoma induru bamwe bagira bati karibu iwanyu ku ivuko abandi bakungamo ko ikipe ya Rayon Sports ije yisanga ku gicumbi gicumbikiye umuco Nyarwanda bashaka kuvuga mu karere ka Nyanza.

Ibi byabaye ubwo Murenzi Abdallah yari Meya w'aka karere ndetse icyo gihe yayoboye Rayon Sports yitabwaho n'akarere ka Nyanza kayishyuriye imishahara y'abakinnyi n'ibindi byangombwa yari ikeneye.

Yahatwariye igikombe cya Shampiyona nyuma y'aho yahise igaruka i Kigali.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-y-imikoranire-n-akarere-ka-nyanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)