Twageze aho baba! Twinjire mu buzima bwa Youssef na Ayoub muri Rayon Sports bavuze ko bafashwe nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo haje inkuru isi n'itunguranye ko abakinnyi ba Raja Casablanca batije Rayon Sports, Ayoub Ait Lahssaine na Rharb Youssef iyi kipe yafashe umwanzuro wo kubarekura, ni nyuma y'ibyo bari bamaze gutangariza itangazamakuru ry'iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi, barya indyo imwe ndetse bamaze amezi 2 badahembwa.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021, ni nyuma y'amasezerano y'ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca tariki ya 19 Nyakanga 2021.

Ikinyamakuru Sports1.ma cy'iwabo muri Maroc cyatangaje ko aba bakinnyi bagitangarije ko mu Rwanda babayeho nabi kuva bahagera bameze nk'abari muri gereza, barya indyo imwe idahinduka, nta muntu ubakurikirana ndetse ko bamaze amezi abiri nta mushahara.

Nyuma y'amasaha make Rayon Sports nayo yasohoye itangazo rivuga ko aba bakinnyi bamaze gusubizwa ikipe yabo ya Raja Casablanca.

Ibi byatumye umunyamakuru wa ISIMBI afata umwanya ngo atemberere aho aba bakinnyi bacumbitse mu rwego rwo kureba ko yahakura amakuru y'impamo ku mibereho y'aba bakinnyi bari bamaze amezi 4.

Hari mu mugoroba w'akabwibwi, ubwo yageraga aho aba bakinnyi bacumbitse mu Mujyi wa Kigali hafi ya Rond Point yo mu Mujyi ku muhanda umanuka ujya Muhima, ni nyuma y'inyubako ya Fantastic nshya.

Byari bigoranye ko uyu munyamakuru yabonana n'aba bakinnyi kuko bari hejuru mu byumba byabo aho baba kandi utajyayo nta ruhushya ufite, gusa barimo kuko itara ryo mu cyumba cyabo ryari ricanye.

Amahirwe yari asigaye ni ugushakishiriza amakuru mu bahakora, ku bw'amahirwe igikoni cyari kikinafunguye.

Ku kijyanye n'ibyo kurya aba basore bavuga ko barya indyo imwe gusa, bisa n'aho ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ubwo uyu munyamakuru yari agishakisha aho kwicara, yagiye kumva yumva umwe aravuze ngo 'reba muri frigo ya ba basore ba Rayon Sports mubategurire amasaha yagiye.'
Byatumye agira amatsiko abaza umwe niba abo bakinnyi bagira ibiryo byabo byihariye, avuga ko ariko bimeze kuko bitewe n'akazi bakora hari ibyo baba bagomba gutegurirwa bitandukanye kandi ngo ntibarya indyo imwe, baba bagomba guhindurirwa.

Ibyo kuba baba bameze nk'ababa muri gereza, amakuru yahakuye ni uko aba bakinnyi iyo bumvaga bashaka gutembera babahaga umuntu ubaherekeza ndetse aha baba hari n'igihe babahaga n'imodoka ibatembereza.

Ubwo uyu munyamakuru yari ahagurutse asa nusohotse arimo yinanura, yarubutswe ahantu bafurira harimo imyenda myinshi, yamenye ko kuhasura nta kibazo maze asaba umwe mu bakozi niba yamureka akinjira akareba, yamubwiye ko nta kibazo ndetse aranumutembereza, harimo ibyuma byinshi bigezweho byifashishwa mu gufura, ibitera ipasi n'ibindi, yaje kurabukwa imwe mu myenda y'aba bakinnyi, uyu musore yavuze ko nta kintu na kimwe bajya bikorera no kubafurira babafurira rwose.

Ikindi ni uko ari abakinnyi banahawe umuyoboro wabo wa murandasi (internet), ni mu gihe aha hari izi nzu zo kubamo (apartments) basanzwe bafite Wifi abakiriya bakoresha.

Ibyo byose bakorerwaga akaba ari Rayon Sports yabyishyuraga, bikaza byiyongera ku mushahara bahembwa na wo uri hejuru ya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Byagenze bite ngo aba bakinnyi basubizwe Raja Casablanca?

Kugeza ubu haravugwa byinshi harimo kuba ari uko aba bakinnyi bakumbuye iwabo bagashaka kuba bajya iwabo gusura ababyeyi, ndetse amakuru avuga ko ubwo APR FC yajyaga gukina na RS Berkane muri CAF Confederation Cup bari begereye umutoza Adil bamusaba ko yabafasha bakajya gusura iwabo bakagarukana ariko birangira bidakunze kuko ubuyobozi bwa APR FC butabyemeye.

Ni mu gihe andi makuru aturuka mu Nzove aho bakorera imyitozo, aba basore bari bamaze iminsi bakorogana cyane, ahanini bitewe na Ayoub utabona umwanya wo gukina.

Kudakina kwe byatewe n'imvune za hato na hato yagiye agira kuva yagera mu Rwanda ndetse hakiyongeraho no kuba urwego rwe rutarashimwe n'abatoza.

Ayoub bivugwa ko kuba yaravunitse yajya kwa muganga bakabura ikibazo, ni mu gihe n'iyo yabaga ari muzima atahabwaga umwanya wo gukina, byatumye atagira kugumura na mugenzi we Youssef. Ayoub ngo avuga ko abatoza bamwanga ari yo mpamvu adakinishwa.

Youssef na Ayoub bamaze gutandukana na Rayon Sports, bavuze ko bari bafashwe nabi
Ayoub yavuze ko abatoza bamwanga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twageze-aho-baba-twinjire-mu-buzima-bwa-youssef-na-ayoub-muri-rayon-sports-bavuze-ko-bafashwe-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)