U Rwanda rwavuze ku kibazo cy'Abanyarwanda 8 bari bagiye kwirukanwa na Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abanyarwanda 8 bari bahawe ubuhunguro na Niger nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside bamwe bakagirwa abere abandi bakarangiza ibihano bakatiwe.

Abo banyarwanda bari bagiye kwirukanwa na Niger ni Protais Zigiranyirazo (muramu w'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukurarinda Alain yahaye IGIHE yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko n'amahame mpuzamahanga bityo rwiteguye kwakira abo banyarwanda ndetseko nta muntu ushobora kuburana icyaha inshuro ebyiri.

Mukuralinda ati 'Twe amarembo y'u Rwanda arafunguye. Niba wararangije igihano cyangwa warabaye umwere ushaka kuza mu Rwanda nta kibazo.

Ntihazagire uwitwaza ko nagera mu Rwanda azongera kuburana, tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n'ingero z'ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari n'abo bateraga induru baza kumusura.'

Mukuralinda yavuze ko nk'uko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagitahuka na bariya bashatse kugaruka mu gihugu cyabo bashobora kuza kandi nta kibazo bashobora kugirira mu gihugu cyabo.

Ati 'U Rwanda rwahoze rugira impunzi ariko igihe cyarageze abenshi baratahuka n'ubu hari abagitahuka, ari abava muri RDC, abava i Burayi, abava hehe [….] baraza bakakirwa nk'abandi, abagomba kujya i Mutobo, abatari bamaze igihe iyo bageze mu Rwanda icyo bakora ni iki? Ni ugushaka indangamuntu, agashaka ibyangombwa, agasubira mu buzima busanzwe.'

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwatunguwe nuko aba Banyarwanda boherejwe muri Niger rutabimenyeshejwe.

Mukuralinda ati 'Ejo bundi tugiye kumva twumva ngo hari Abanyarwanda bagizwe abere, hari abarangije ibihano [ibyo byose twari tubizi tuzi n'aho bari], ariko twumva ngo ruriya rwego, ubwo ni Umuryango w'Abibumbye kuko niwo ukuriye IRMCT, ngo bagiranye amasezerano na Niger yo koherezayo Abanyarwanda.'

Yakomeje agira ati 'U Rwanda rutagize icyo rumenyeshwa! Ruratungurwa, kuba u Rwanda rutunguwe ntabwo […] bitubuza kugira icyo tuvuga ku bintu birureba, bireba Abenegihugu barwo ndetse no kuba twanavuga ku bindi.'

Mukuralinda avuga ko u Rwanda icyo rwakoze ari ukubaza Niger impamvu hashobora gufatwa umwanzuro ku kibazo kireba igihugu n'Abenegihugu ariko icyo gihugu kitabimenyeshejwe.

Ati 'Noneho u Rwanda ruravuga ruti iyi mikorere ntabwo isobanutse, ntabwo icyeye. Ni gute ikibazo kireba Abanyarwanda, u Rwanda rwari rusanzwe rukorana n'urwo rwego ntirutumenyeshe […] n'igihugu nka Niger nacyo ntikirumenyeshe kandi ni igihugu Kinyafurika.'

Yakomeje agira ati 'Kandi duhuriye muri Afurika Yunze Ubumwe […], bakohereza n'intumwa ije kubwira Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga cyangwa Perezida wa Repubulika ati nyabuneka hari Abanyarwanda tugiye guha ubuhungiro cyangwa se baje gutura iwacu mu buryo bwemewe n'amategeko.'

Mukuralinda avuga ko bitigeze bibaho ko u Rwanda rusaba Niger kwirukana aba Banyarwanda.Ati 'U Rwanda rwabyumvise nk'abandi. Rufata uruhande rwarwo turavuga tuti ibyo bintu uko byakozwe si byo ariko atari ukuvuga ngo abo Banyarwanda nibabime aho gutura cyangwa turabasabye nibatahe […] Umunyarwanda widegembya afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.'

Yakomeje agira ati 'Icyabaye ni uko u Rwanda rwaravuze ruti iyo mikorere yabaye ntabwo ariyo. Ntekereza ko ari n'aho nabo batekereje […] nibwo Niger ifashe kiriya cyemezo. Ni uburenganzira bwayo.'

Muri iki cyumweru,Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana aba banyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania, nyuma yuko igihe ntarengwa cy'iminsi irindwi yari yabahaye ngo babe bavuye ku butaka bwayo kirangiye.

Leta ya Niger yahagaritse itegeko ryo kwirukana abo banyarwanda yongeraho iminsi 30 hategerejwe ko ikibazo gikemuka bakabona aho berekeza.

Inkuru ya IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwavuze-ku-kibazo-cy-abanyarwanda-8-baherutse-kwirukanwa-na-niger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)