Amavubi yatsinzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0 bitera akanyamuneza Abanyarwanda n'abandi bakunzi b'umupira w'amaguru kuko bibwiraga ko noneho iyi kipe y'igihugu yinyaye mu isunzu ikaba itangiye umwaka utanga ibyishimo.

Image

Umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 7 Mutarama 2022, ntabwo Amavubi yahiriwe n'igice cya mbere cy'umukino kuko yarushijwe na Guinea cyane, abakinnyi b'u Rwanda batakazaga imipira cyane, baje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

Image

Ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier nabo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

Image

Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko nayo yatangiye guhererekanya ariko kubona amahirwe yavamo igitego ntayigeze.

Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu. Umukino warangiye ari 2 bya Guinea ku busa bw'u  Rwanda.

SRC:Radio10

The post Amavubi yatsinzwe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/07/amavubi-yatsinzwe-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)