Musenyeri yajyanwe mu nkiko ashinjwa gusoma no gukorakora umugore w'abandi ku gahato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Joel Waweru, Umwepiskopi w'Itorero Anglican ryo muri Kenya arashinjwa gushaka gukorakora no gusoma umugore atabanje kubiherwa uruhushya.

Ku wa kabiri, tariki ya 11 Mutarama, Waweru yitabye urukiko rwa Kibra, ahakana ibyaha byombi bijyanye no guhohotera bishingiye ku gitsina uyu mugore w'abandi.

Inyandiko y'ibirego yagaragaje ko uyu mwepiskopi yaba yarakoze icyaha ku matariki atandukanye mu gace ka Lang'ata, mu ntara ya Nairobi.

Umugore yabwiye abapolisi ko musenyeri yamubwiye inshuro nyinshi ko amukunda kuko yari mwiza.

Umugore akomeza avuga ko Umwepiskopi yamwitayeho nubwo yari abizi ko yashyingiwe. Yongeyeho ko guhangayika byatumye atanga ikirego kuko yagize umutekano muke kandi yataye umutwe.

Ubwo yitabaga urukiko,Waweru,yahakanye ibyo aregwa kandi asaba ko habaho ingwate. Umucamanza yamurekuye ku ngwate y'amashilingi 50.000.

UmucamanzaDerrick Kuto yagize ati: "Azarekurwa atanze ingwate y'amashilingi 50.000 kandi urubanza ruzakomereza hano mu byumweru bibiri."

Musenyeri Waweru yashinjwaga kandi icyaha cya kabiri cyo gukora mu gituza cya J.NM mu buryo buteye isoni ku ya 13 Nyakanga 2021.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musenyeri-yajyanwe-mu-nkiko-ashinjwa-gusoma-no-gukorakora-umugore-w-abandi-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)