Amahoro umurage w'abera-Ev.Herve Ngoga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu christo ajya gusubira mu ijuru yadusigiye amahoro, kuko ni cyo cyicaro gikuru cy'amasezerano. Umutima urimo amahoro ni wo ubasha kubika amasezerano ndetse no kuyategereza. Amahoro ni cyo kirangantego cy'ubwami bw'Imana, gufasha umuntu udafite amahoro biragora cyane, niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be ati'Mbasigiye amahoro'. (YOHANA 14 2)

Yari azi ko bazahura n'akarengane gakomeye ndetse n'ibibazo byinshi bizabagora, ahitamo kubasigira amahoro nk'ikimenyetso cy'ubuzima bwuzuye. Nyuma yo kubasigira amahoro yaboherereje umufasha ari wo Mwuka Wera, yari azi ko Mwuka Wera ataba mu mutima wuzuye impagarara. Niyo mpamvu yabanje kubaha amahoro kugira ngo Mwuka Wera naza azamanukire mu mitima yuzuye amahoro.

Iyo Imana ibona ko hari umusaruro ikwitezemo, icya mbere igukorera ni ukuguha amahoro, kuko umutima urimo amahoro ubasha kuyumvira neza ndetse no gukomeza amasezerano yayo. Amahoro ni cyo cyumba cy'ibanga abera basabaniramo n'Imana. Ikizakwereka ko uri mu bwami neza, ni uko uzaba utunze amahoro muri wowe.

Amahoro Yesu atanga aba yuzuye. Aya ni amahoro umuntu agira ari mu byago, ni amahoro umuntu agira atari uko atunze ibya mirenge, ni amahoro adatangwa n'urubyaro cyangwa se urushako, ni amahoro adatangwa n'uko wakunzwe, ni amahoro adatangwa n'uko uri umunyacyubahiro. Ahubwo ni amahoro azanwa no kwakira Yesu Christo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe. Ntushobora gutunga amasezerano y'Imana udatunze amahoro muri wowe. niba ushaka kuba umwizerwa ku Mana ngo ikugirire icyizere cyo kuguha amasezerano yayo, banza utunge amahoro muri wowe.

Nshuti muvandimwe, ibibazo byose waba ufite ntibikakwambure amahoro yawe, ntukwiye kugira amahoro ari uko hari ibindi wishingikirijeho, ukwiye gutunga amahoro ibihe byose. Mbibutse ko amahoro aba mu mutima wuzuye kubaha Imana, umutima wuzuye ibyaha ntushobora kubamo amahoro, nk'uko Bibiliya ibivuga neza ko 'Ntamahoro y'abanyabyaha'. Tandukana n'ibyaha ubundi amahoro y'Imana atahe muri wowe, utangire kubaho mu buzima bwuzuye amahoro adatangwa n'isi.

EV. Herve Ngoga

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amahoro-umurage-w-abera-Ev-Herve-Ngoga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)